Abumva abahanzi nyarwanda ku mbuga zicuruza imiziki bari kugabanuka umunsi ku munsi

Mar 11, 2025 - 18:23
 0

Unyujije amaso ku mbuga zicuruza imiziki cyane cyane nka Spotify ubona ko imibare y'abumva abahanzi nyarwanda igenda igabanuka umunsi ku munsi.

Urebye abahanzi nyarwanda batanu bumvwa cyane ku rubuga rwa Spotfiy, ubona ko imibare yabo yagabanutse cyane ugereranyije n'uko bitwaraga mu gihe gito gishize.

Muri Gashyantare 2025, abahanzi bazaga imbere y'abandi mu kumvwa cyane ni Bruce Melodie wumvaga n'ibihumbi 246,005, Israel Mbonyi yumvaga n'ibihumbi 155,791, Eloi El yumvaga n'abagera ku bihumbi 125,  Meddy yumvwaga n'abagera ku bihumbi 119 naho The Ben yumvwaga n'ibihumbi 107,240, 

Uyu munsi wa none imibare y'aba bahanzi yaragabanutse bigaragara cyane cyane Bruce Melodie wari wagerageje kuzamuka nyuma yo gushyira hanze album 'Colorful Generation'. 

Dore uko bahagaze aho ukwezi kwa Gatatu k'umwaka kugeze 

1.Bruce Melodie: 182,448

2.Israel Mbonyi: 153,375

3.Eloi El: 124,400

4.Meddy: 120, 600

5.The Ben: 100,500

Iyo unyujije amaso no ku zindi mbuga nka Audiomack na YouTube muri iyi minsi ubona ko abahanzi nyarwanda muri rusange ibihangano byabo bitari kumvwa cyane. 

Imwe mu mpamvu ishobora kuba itera ibi, yaba intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo, aho abantu benshi ari yo bahugiyeho ndetse n'abari muri Diaspora basanzwe bari mu bakurikira abahanzi nyarwanda cyane.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

Abumva abahanzi nyarwanda ku mbuga zicuruza imiziki bari kugabanuka umunsi ku munsi

Mar 11, 2025 - 18:23
Mar 11, 2025 - 18:35
 0
Abumva abahanzi nyarwanda ku mbuga zicuruza imiziki bari kugabanuka umunsi ku munsi

Unyujije amaso ku mbuga zicuruza imiziki cyane cyane nka Spotify ubona ko imibare y'abumva abahanzi nyarwanda igenda igabanuka umunsi ku munsi.

Urebye abahanzi nyarwanda batanu bumvwa cyane ku rubuga rwa Spotfiy, ubona ko imibare yabo yagabanutse cyane ugereranyije n'uko bitwaraga mu gihe gito gishize.

Muri Gashyantare 2025, abahanzi bazaga imbere y'abandi mu kumvwa cyane ni Bruce Melodie wumvaga n'ibihumbi 246,005, Israel Mbonyi yumvaga n'ibihumbi 155,791, Eloi El yumvaga n'abagera ku bihumbi 125,  Meddy yumvwaga n'abagera ku bihumbi 119 naho The Ben yumvwaga n'ibihumbi 107,240, 

Uyu munsi wa none imibare y'aba bahanzi yaragabanutse bigaragara cyane cyane Bruce Melodie wari wagerageje kuzamuka nyuma yo gushyira hanze album 'Colorful Generation'. 

Dore uko bahagaze aho ukwezi kwa Gatatu k'umwaka kugeze 

1.Bruce Melodie: 182,448

2.Israel Mbonyi: 153,375

3.Eloi El: 124,400

4.Meddy: 120, 600

5.The Ben: 100,500

Iyo unyujije amaso no ku zindi mbuga nka Audiomack na YouTube muri iyi minsi ubona ko abahanzi nyarwanda muri rusange ibihangano byabo bitari kumvwa cyane. 

Imwe mu mpamvu ishobora kuba itera ibi, yaba intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo, aho abantu benshi ari yo bahugiyeho ndetse n'abari muri Diaspora basanzwe bari mu bakurikira abahanzi nyarwanda cyane.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.