issa
Kwirinda gucyocyorana no gutegura ibitaramo bizenguruka igihugu:Bruce Melodie mu isura nshya

Jun 7, 2025 - 07:15
 0

Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie yatangaje ko agiye gutangira icyerekezo gishya mu rugendo rw’umuziki mu gihe yari amaze imyaka 13 akoresha uburyo bwo kwicomeka ku mazina y’abahanzi bagezweho barimo The Ben, Meddy n’abandi.

Bruce Melodie ni umuhanzi mukuru kandi uri gukora umuziki ushingiye ku bucuruzi ku buryo akeneye kujyana n’isi y’abanyamuziki bafite ibigwi. Ibi rero ntiyabigeraho akoresheje uburyo busanzwe kuko ibintu bihambaye bikorwa n’abafite gahunda zitumvwa na buri wese.

Bruce Melodie ni umufatanyabikorwa wa 1:55 AM kandi ni we uzasigara muri iyi label mu gihe bazagira gahunda yo gufata abahanzi batazwi kugirango babubakire izina aho gufata abazwi nk’uko mu myaka itatu ishize babikoze ubwo bakoranaga na Producer Element, Ross Kana na Kenny Sol.

Bruce Melodie akeneye kumenya icyo kuvuga, igihe cyo kuvuga, uwo kuvugaho n’inzira z8o kubikora kuko yari yarubatse uburyo bwo kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga atanga ibitekerezo cyangwa se aganira ku ngingo runaka ugasanga hari abakunda ibiganiro bye aho gukunda ibihangano kandi ari umuhanzi aho kuba umuntu utanga ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga.

 Abanyarwanda bakunda abahanzi babifunzeho

Umuco w’abanyarwanda habamo gukumbura, kwifuza kubona umuntu bahora bavuga no kugira amatsiko. Ku muhanzi rero ushaka kubaka ibigwi byo kuba yaba uw’ingirakamaro uhora akenewe, buri muhanzi wese asabwa kwirinda kuboneka ahantu hose, mu biganiro byose, mu kateye kose no kuba sesa bayore.

Bruce Melodie akeneye kwiga gutangira gukoresha imbuga nkoranyambaga ze cyane, igihe cyose afitiye abafana be inkuru nshya ari naho itangazamakuru rizajya rikura amakuru ye.

Igihe yaba afite indirimbo ashobora gukora ingengabihe y’ibiganiro mu itangazamakuru ku buryo adahora ku mbuga nkoranyambaga kuko bicisha amazi izina rye.

Nubwo yaba atabizi ariko umuntu uhora akubona ahantu hose nta kintu wamubwira ngo nutegura igitaramo agure itike.

 Bruce Melodie akeneye kugira umunsi ngarukamwaka w’igitaramo cye kuko amaze kubaka ibigwi

Bruce Melodia afite indirimbo zikunzwe ariko ntiyari yarubatse igitinyiro ku buryo ashobora gufata itariki imwe mu mwaka akajya ataramira abafana yaba muri Kigali Universe ahashobora guteranira abasaga 1500. Bene ibi bitaramo biba ari iby’abanyamafaranga bake ariko beza ku buryo aho kurwanira kuzuza za BK Arena zimuhendera ubusa yajya yitegurira igitaramo cy’abantu bake ariko bishyuye akayabo.

 Undi muvuno ni uwo gutekereza ku bitaramo bizenguruka igihugu, akishakira abafatanyabikorwa akaba yagira iserukiramuco ngarukamwaka, ibintu byamuha amafaranga, igitinyiro muri bagenzi be bikanamwongerera abafana mu mpande z’igihugu.

Iyi ngingo irashoboka cyane kuko ikipe bakorana ifite ibikoresho byifashishwa muri bene ibyo bitaramo ku buryo bitasaba ingengo y’imari ihambaye kuko byinshi we n’abo bakorana babyikorera. Ni nayo mpamvu atazajya agaragara mu bitaramo bibonetse byose bya hano mu Rwanda kuko usibye kuba ahenze ari no gutekereza uko yatangira gukora ibitaramo bye binini.

 Bruce Melodie akwiriye kwirinda kugira umuhanzi aterana nawe amagambo kuko hari igice kinini cy’abantu bamufata nabi kubera ko yashotoye umuhanzi wabo cyangwa se yamwiyenjeho. Bene ibi igihe yarimo yubaka izina byari byiza ariko aho ariboneye akwiriye kubaka igitinyiro, igikundiro no kubahana hagati ye na bagenzi be kuko ababiri bishwe umwe.

Ubusesenguzi bwerekana ko igicuruzwa kiboneka cyane ku isoko, igiciro cyacyo kiba giciriritse mu gihe nk'inyama zahimbwe imboneka rimwe usanga igiciro cyazo kizamuka uko bwije n'uko bukeye. Na Bruce Melodie rero akeneye kwigira ku kaboga kuko kaba gashakishwa cyane na buri wese kuko kaboneka rimwe. Umuhanzi ushaka kubaka igitinyiro yiyima abafana, itangazamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo iyo abonetse bifatwa nk'ibidasanzwe.

Bruce Melodie ukurikije urubyiniro aherutse kugaragaraho ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2025 yerekanye ko abo muri Nigeria yateguye neza yabakubita inshuro mu gitaramo kuko afite byose bikenewe ku muhanzi ukunzwe. Ibi rero yabyubakiraho akaba umwe mu bahanzi bahenze muri aka karere k'Afurika y'iburasirazuba kuko n'ubundi ni we uhenze mu gitaramo imbere mu Rwanda.

Guceceka nizo mbaraga z'abanyabwenge kandi kwiyima abantu birushaho kukugira uw'ingenzi kuko barushaho kugukumbura.

Jun 7, 2025 - 07:45