
Jose Chameleone yavuye ku nzoga n'itabi
Umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleone, yatangaje ko atazongera gukoza inzoga n'itabi mu kanwa ke ku bw'ineza y'ubuzima.
Chameleone atangaza ko nyuma yo kumara igihe kirekire anywa inzoga n’itabi, ubu yamaze kubihagarika burundu kugira ngo agire ubuzima bwiza.
Ibi yabitangarije ubwo yari yerekeje muri Kenya ku wa Mbere w'iki Cyumweru aho yagiye kwisuzumisha kugira ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze nyuma yo kuva kwivuriza muri Amerika.
Mu magambo ye ati:“Nabayeho ndi umunywi w’itabi mu buzima bwanjye bwose, ariko ubu ku bw’ibyiza n’ubuzima bwanjye, ntabwo nzongera kunywa itabi n’inzoga ukundi.”
Mu mpere za 2024 nibwo uyu muhanzi yarembye ajya no kwivuriza muri Amerika indwara zifitanye isano no kunywa inzoga cyane aza kugaruka i Kampala ku wa 12 Mata 2025.
Umuhungu wa Chameleone witwa Abba Marcus yatangaje ko abaganga babwiye Se ko nakomeza kunywa inzoga nta myaka ibiri azarenza ataritaba Imana.
Jose Chameleone yatangaje ko yavuye ku nzoga n'itabi