issa
Kuki abahanzi bo muri Nigeria bari kwitabwaho cyane mu birori mpuzamahanga?

Jul 14, 2025 - 17:01
 0

Mu ijoro ryakeye umuhanzikazi Tems wo muri Nigeria yaraye abaye umuhanzi wa mbere wo muri Afurika uririmbye mu karuhuko k'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cy'amakipe cya 2025, cyaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukino wahuje Chelsea na Paris Saint-Germain, ukaza kurangira ari ibitego 3-0 igikombe kigataha i London mu Bwongereza. Tems yahuriye ku rubyiniro n'abarimo, Doha Cat, J Balvin n'abandi. 

Tems yiyongereye ku bandi bahanzi bo muri Nigeria nka Burna Boy waririmbye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2023 wahuje Manchester City na Inter Milan. 

Uretse aba kandi, abahanzi nka Davido na we yaririmbye mu mikino y'igikombe cy'Isi cya 2022 ndetse akaba ari no mu bahanzi baririmbye indirimbo 'Hayya Hayya' yari yarahariwe iri rushanwa. Rema na we ni undi muhanzi ukomoka muri Nigeria wagaragaye aririmba mu birori bikomeye, aho yaririmbye mu itangwa rya Ballon d'Or 2023.

Abahanzi bo muri Nigeria bakomeje kugaragara mu birori mpuzamahanga 

Umuhanzikazi Yemi Alade na we kandi aheruka kuririmba mu mikino ya nyuma w'igikombe cya Afurika cya 2023 cyaberega muri Ivory Coast, ndetse akaba n'umwe mu baririmbye indirimbo y'iri rushanwa yiswe 'Akwaaba'. 

Mu mboni y'ubusesenguzi, impamvu ituma abahanzi bo muri Nigeria bakenerwa cyane mu birori mpuzamahanga n'uko bafite imibare myinshi y'abantu babumva ndetse bakunda ibihangano byabo. Abategura ibi birori rero baba bashaka umuhanzi ushakwa cyane n'abafana, binafasha mu bijyanye n'ubucuruzi muri ibi birori.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Kuki abahanzi bo muri Nigeria bari kwitabwaho cyane mu birori mpuzamahanga?

Jul 14, 2025 - 17:01
Jul 14, 2025 - 17:25