Uwahoze ari perezida wa Koreya y’Epfo yakatiwe imyaka 30 muri gereza
Uwahoze ari perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk Yeol urukiko rw’I Seoul rwamukatiye igifungo cy’imyaka 30 muri gereza. Ni umwanzuro wasomwe ku itariki 12 Kamena 2026 akaba yarahamijwe icyaha cyo kohereza indege zitagira abapilote’drone’ I Pyongyang muri Koreya ya Ruguru no guhirika ubutegetsi bwa gisivile agashaka gushyiraho ubwa gisirikare. Icyo gikorwa cyo kohereza izo ndege cyabaye mu Ukwakira 2024. Abashinjacyaha bamushinja ko muri Mata 2024 yahimbye impamvu z’intambara zidafatika agashora igihugu mu bihe bidasanzwe by’umutekano ukemangwa.
Umuvugizi w’Urukiko yabwiye AFP kuri uyu wa gatanu ko Yoon Suk Yeol yakatiwe imyaka 30 muri gereza. Ku rundi ruhande ariko Yoon Suk Yeol yahakanye icyaha ashinjwa avuga ko nta shingiro bifite. Koreya y’Epfo, ni igihugu cya kane gifite ubukungu buhagaze neza muri Aziya, ariko ku buyobozi bwe, yashyize igihugu mu kaga, yishora mu ntambara idafite impamvu.
Muri Gashyantare 2026 Urukiko rwari rwamukatiye igifungo cya burundu aza kujuririra uwo mwanzuro. Uwari minisitiri w’ingabo ku butegetsi bwe yakatiwe imyaka 30 muri gereza azira kumvira amategeko ya Yoon Suk Yeol yo gushora igisirikare mu ntambara.
Byasabye amezi 14 kugirango Yoon Suk Yeol yisange mu gihome, uwari perezida wubashywe cyane ategeka igihugu gikize, yibone muri gereza ku ikosa rimwe yakoze. Byamusabye amasaha atandatu kugirango atange itegeko ko igihugu cye kigiye mu ntambara, kandi hagiyeho ibihe bidasanzwe.
Yoon Suk Yeol yashatse guhindura ubutegetsi, abadepite bamubera ibamba
Habayeho iminsi 443 y’imyigaragambyo, yaje kugeza ku iherezo ubutegetsi bwe dore ko yegujwe. Uyu musaza w’imyaka 65 y’amavuko, yari guhabwa igihano cy’urupfu. Yaje kugira amahirwe asanga itegeko ritanga icyo gihano ryavuyeho mu 1997, aba arusimbutse atyo ahabwa imyaka 30 ivuye kuri burundu.
Hari abakibyibuka nk’ibyabaye ejo. Hari saa saba z’ijoro, ubwo Yoon Suk Yeol ubwo yajyaga kuri televiziyo y’igihugu agatangaza ko akuyeho Leta y’abasivile noneho igihugu kigiye mu biganza by’abasirikare’Martial law’. Ako kanya abasirikare bateye hejuru bati’Turatsinze’ ntayari aziko abaturage bafite imbaraga kurusha abasirikare.
Nyuma abadepite batoye itegeko rimweguza. Ubwo rero akimara kweguzwa, rubanda yahise itangira gusaba ko akurwa mu nshingano kandi agashyikirizwa ubutabera. Ku itariki 14 Ukuboza 2024 yaregujwe. Yamaze ibyumweru bitatu ari mu rugo ahaba abaperezida bari mu nshingano. Ku itariki 3 Mutarama 2025 yarafashwe atabwa muri yombi.
Perezida yohereje abasirikare guhangana n'abigaragambya, gusa ntacyo byatanze
Abashingamateka, abaturage, abashinjacyaha bose bahurije ku kuba yarashatse guhirika Leta ya rubanda agashyiraho agatsiko k’abasirikare. Mu mezi atandatu yakurikiyeho habayeho amatora, ishyaka rya Yoon Suk Yeol ritakarizwa icyizere noneho lee Jae Myung bari bahanganye mu rindi shyaka aba ari we abaturage bizera atorerwa kuba perezida wa Koreya y’Epfo ku nshuro ya 14.
Koreya y’Epfo izwiho kuba igihugu kigira imyigaragambyo inyuze mu mahoro igamije guharanira demokarasi. Ni imyigaragambyo irangwa no kubyina, kuririmba, kuganira no kuzenguruka umurwa.
Bitewe n’uko Koreya y’Epfo yaranzwe n’intambara zo mu 1950 kugeza 1953, abari abategetsi baranzwe no gukuraho Leta ya rubanda bagashyiraho iyobowe n’igisirikare, byagiye bitera ubwoba abaturage igihe cyose umuyobozi ashatse kugarura iyo miyoborere bagahita bamwamaganira kure.
Koreya y’Epfo ituwe na miliyoni 51,muri bo abasaga 81% batuye mu mijyi. Mu bunini ikubye u Rwanda inshuro 3.8. Ni igihugu kiri mu bikize ku isi kandi kikaba kiri mu byateye imbere. Kiza ku mwanya wa 13 mu bikungahaye cyane ariko kandi kikaba cyohereza I mahanga ibikoresho by’ikoranabuhanga ari nabyo bituma bagira ubukungu butajegajega. Ni igihugu cyateje imbere inganga ku buryo kinaba mu bihugu 20 bikize cyane ku isi’G20’

Kinyarwanda
English
Swahili








