issa
Umugabo wigize nk'abagore ahakana ibyo kuba umutinganyi

Jan 7, 2026 - 20:49
 0

Umugabo witwa Minani Samuel utuye i Bujumbura mu Gihugu cy'u Burundi avuga ko kuba isura ye yarayihinduye nk'iya abagore ntaho bihuriye n'ubutinganyi.

Uyu mugabo umaze imyaka 30 yisanisha n'abagore mu myitwarire ye no mu myambarire, avuga ko atari mu babarizwa mu muryango w'abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk'abatinganyi.

Minani Samuel, afite umugore witwa Irambona Denyse, babyaranye abana bane, ni mugabo wambara imyambaro y'abagore kandi agasuka imisatsi mu buryo abagore bisukishamo ndetse imiterere yahindutse nk'iya abagore ku buryo ntawakemera ko ari umugabo atamuzi mu bwana bwe.

Aganira n'Ikinyamakuru Akeza Burundi yagarutse ku mpamvu zatumye agaragara mu ishusho y'abagore kandi ari umugabo.

Yagize ati "Ntabwo nabikuranye ariko nabyisanzemo kubera intambara, icyo gihe ndabyibuka ko bashakaga abantu b'abagabo, natekereje ko ndamutse ntisanishije n'abagore nanjye nzicwa, ntangira kwambara imyambaro y'abagore."

Yakomeje agira ati "Icyo gihe abagabaga ibitero bitwaje intwaro, barahageze bashaka abagabo ariko njyewe ndarokoka."

Minani arakomeza avuga impamvu ataretse kwambara imyambaro y'abagore nyamara icyatumaga ayambara cyararangiye.

Yagize ati " Nahise numva mbikunze numva ko ngomba gukomeza kubyambara nubwo bitanyoroheye kubera abantu batabyiyumvagamo ariko kubera ko byankijije nafashe umwanzuro wo gukomeza kubyambara."

Irambona Denyse, Umugore banabyaranye avuga ko adaterwa ipfunwe n'umugabo babana kandi ko imyambarire ye no kwisanisha n'abagore ntacyo bimubanganiraho.

Manani ahakana ko ibyo kuba imyitwarire ye ifitanye isono n'abaryamana bahuje ibitsina.

Yagize ati  " Iby'abatinganyi ntabyo nzi, ntabwo nzi ko hari umutinganyi ufite umugore n'abana kandi agashobora gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo buboneye, azi gushimisha umugore. Abakeka ko ndi umutinganyi, ntabwo ndiwe."

Uwo mugabo ubusanzwe,  akora amatelefoni n'amaradiyo avuga ko ibyo akora bitunze umuryango we.