Amerika yafashe ubwato bw’u Burusiya bukekwaho gutwara peteroli mu buryo butemewe
Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mutarama 2025, zafashe ubwato bw’u Burusiya zari zimaze amasaha menshi zihigira mu nyanja ya Atlantique, nyuma yo kubukekaho kurenga ku bihano byashyizweho na Washington.
Ubu bwato buzwi ku izina rya Bella 1, bwahoze butwara peteroli ya Venezuela itaratunganywa. Mu kwezi gushize, ingabo za Amerika zishinzwe kurinda imipaka zari zagerageje kwinjira muri ubu bwato ubwo bwari buri mu mazi y’ibirwa bya Caraïbes, nyuma yo kubukekaho kuba bwarimo bujya muri Venezuela.
Amerika ivuga ko ubu bwato bwari bwararenze ku bihano byayo, bukekwaho gutwara peteroli ya Iran, ari na yo mpamvu inzego z’umutekano zari zategetswe kubufata. Icyo gihe, byabaye ngombwa ko ubwato Bella 1 buhindura inzira, bukajya mu nzira zitoroshye kugira ngo butamenyekana, ndetse bunahindura izina bwiyita Marinera.
Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga kandi ko ubu bwato bwahise buhindurirwa igihugu bwanditsemo, buvuga ko ari ubw’u Burusiya, mu gihe mbere bwari buzwi nk’ubwa Guyana.
Abategetsi babiri ba Amerika babwiye CBS News ko ku wa kabiri, ingabo za Amerika zari zatangiye gutegura uburyo bwo kwinjira muri ubu bwato, kandi ko Washington yari yifuje kubufata aho kubushwanyaguza.
Kuri uyu wa Gatatu, Ingabo za Amerika zikorera ku mugabane w’u Burayi zemeje ko ubu bwato bwafatiwe mu mazi yo ku mugabane w’u Burayi, nyuma ya operasiyo ihuriweho yakozwe na Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika, urwego rwa Homeland Security rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, ndetse na Minisiteri y’Ingabo.
Iyi operasiyo igaragaza uko Amerika ikomeje gukaza ingamba zo gukurikirana no gufata amato akekwaho kwica ibihano mpuzamahanga, by’umwihariko ajyanye n’ubucuruzi bwa peteroli.


Kinyarwanda
English
Swahili









