Huye: Barasaba gusanurirwa inzu zabo z’amategura
Mu karere ka Huye mu murenge wa Huye mu kagari ka Kaseramo hari abaturage bavuga ko bavirwa mu nzu zabo zubakishije amategura bityo bakaba basaba Leta ubufasha.
Bamwe mu baturage baganiriye na UKWELI TIMES bavuga ko bamaze igihe kitari gito bavirwa igihe cyose imvura iguye uretse ko abo bitabaje babateye utwatsi.
Umusaza witwa Evariste avuga ko amaze igihe kitari gito avirwa n’amazi y’imvura mu nzu ye isakaje amategura ndetse icyo kibazo ke akaba yarakigejeje ku buyobozi bw’ako kagari ka Kaseramo ngo bugire icyo bumufasha bukamutera utwatsi.
Yagize ati “Iyi nzu yange nayubatse kera ngifite akabaraga ariko ubu yarangiritse. Aya mategura iyisakaye harimo ava, ubwo rero iyo imvura iguye iranyagira nk’uri hanze kubera ko nta bushobozi ngifite bwo kuyasanura. Negereye ubuyobozi bw’akagari kacu ntibwagira icyo bumfasha bavuga ko ntari uwo gufashwa.”
Mukarugwiza Esperance umubyeyi nawe utuye muri uwo murenge wa Huye avuga ko nawe amaranye ikibazo cyo kuvirwa ariko akaba yarahisemo kubireka nta kivuge kubera ko yabonaga n’ababivuga ntacyo babamarira.
Ati “Maranye igihe ikibazo cyo kuvirwa nk'ubu iyo imvura iguye nasuwe n’umushyitsi njya kumushakira icumbi nge nkagaruka nkiryamira kuko njye nabimenyereye kandi nkaba ntahora ncumbika ahantu buri uko imvura iguye. Nahisemo kureka kubivuga kubera ko nabonaga n’ababivuga ntacyo babafasha usibye kubaseka.”
Aba baturage ndetse n’abandi baturanye bavuga ko Leta yabaha ubufasha ikabaha amabati cyangwa se bagahabwa amategura mazima agikomeye. Uwita Mukashema Marie Jeanne avuga ko guhabwa amabati cyangwa amategura mazima byabafasha cyane ndetse imibereho yabo igakomeza neza.
Ati “Hano mu mudugudu wacu dufitemo abaturage bigize nk’abayobozi uragira ngo uvuge ikibazo cyawe bakakurwanya bavuga ko udakwiye ubufasha ariko twe turisabira Leta yacu umubyeyi ngo idufashe tubone amabati cyangwa amategura mazima kuko tumerewe nabi.”
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kamana André aganira na UKWELI TIMES yavuze ko icyo kibazo ubuyobozi butari bukizi bityo ko kigiye gukurikiranwa neza kugira ngo hamenywe niba ari ikibazo cy’ubushobozi buke koko abo baturage bafite cyangwa niba ari imyumvire.
Yagize ati “Ntabwo twari tukizi ariko ikigiye gukorwa ni ukubanza kugenzura neza niba abo baturage nta bushobozi bafite ku buryo basanura izo nzu zabo cyangwa se niba ari ikibazo cy’imyumvire, ibyo byose tukabikora hagamijwe gukemura icyo kibazo cyabo.
Kubera ko iyo dusanze ari abantu bakwiye gufashwa turabafasha kuko biri muri gahunda ya Leta. Ikindi kandi iyo ari imyumvire turabigisha tukabumvisha ko bashoboye cyane ko benshi muri bo baziyubakiye kuko abaturage bagomba kumenya ko atari byiza guhora umuntu ateze amaboko Leta.”
Huye kimwe na Gisagara ni tumwe mu turere tukigaragaramo inzu zisakaje amategura mu gihe hirya no hino mu gihugu inzu nk’izo zigenda zicika bitewe n’umuvuduko w’iterambere u Rwanda ruriho.


Kinyarwanda
English
Swahili









