RDF yavuze k'Umusirikare w'u Rwanda wisanze mu Burundi
Nyuma y'uko Minisiteri y'Ingabo z''Igihugu cy'u Burundi ishyize hanze itangazo rivuga ko hari Umusirikare w'Ingabo z'u Rwanda wafatiwe ku butaka bw'u Burundi, Ingabo z'u Rwanda zgize icyo zivuga kuri aya makuru.
Binyuze mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter rwa Minisiteri z'u Rwanda, iyi Minisiteri yemeje iby’aya makuru, ariko ivuga ko habayeho kwibeshya, bitandukanye n'ibyavuzwe n'Ingabo z'u Burundi.
Iri tangazo rivuga ko, tariki ya 24 Nzeri 2025, Sgt Sadiki Emmanuel, Umushoferi mu Ngabo z'u Rwanda [RDF], yambutse Umupaka wa Gasenyi-Nemba atabigambiriye, yisanga ku Butaka bw’u Burundi.
Rikomeza rivuga ko nyuma yo kwisanga muri iki gihugu, yahise afatwa n’inzego za Polisi y’u Burundi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, mu Murenge wa Busoni ho mu Ntara ya Butanyera.
Muri iri tangazo, RDF yakomeje ivuga ko yababajwe n’ibyabaye, ivuga ko yahise itangira ibiganiro na Guverinoma y’u Burundi hifashishijwe inzira za Dipolomasi, kugira ngo uyu Musirikare agaruke mu Rwanda.
RDF yavuze ko yizeye ko ibiganiro biri gukorwa bizatanga umusaruro, Sgt Sadiki Emmanuel agasubizwa mu Rwanda mu mahoro.
Hashize imyaka igera ku 10 u Rwanda n’u Burundi bitabanye neza, kuva mu 2015 ubwo bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza w'u Burundi, batsindwaga bagahungira mu Rwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









