Bugesera: umugabo yishe umugore we bakimara kuryamana
Mu rukerera rwo ku Gatatu tariki 23 Nzeri 2025 mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera habonetse umurambo w’umugore witwa Yankurije Frolence bikekwa yishwe n’umugabo we witwa Niyomubanda Emiel.
Bivugwa nyakwigendera yari yiriwe azangira inzoga n’umugabo we mu kabari nyuma aza kumwica bamaze kuryamana.
Nyakwigendera yabanaga n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bakaba baraje gutandukana bashinjanya ubusambanyi hanyuma buri wese ajya kuba ukwe,
Amakuru avuga ko nyuma yo gutandukana bajyaga bahura bya hato na hato bakaryamana, ibi bikaba ari nako byaje kugenda mu ijoro ryo ku tariki ya 23 Nzeri ubwo bagiye mu kabari bagasangira inzoga nyuma baza gutahana bageze iwabo na Niyomubanda banga kubakingurira nibwa bahise bahitamo kujya kuryamanira mu rutoki.
Bivugwa ko nyuma yo kuryamana Niyomubanda ngo yakubise Yankurije maze ariruka nawe amwirukaho n’umuhoro aramutema ashiramo umwuka.
Uyu mugabo Niyomubanda akimara kwica uwo mugore ngo yahise ajya kureba umubyeyi we amubwira ko yishe umuntu ariko ntiyamubwira ko ari umugore we ko ahubwo ari umwe mu bantu ngo bari bamuteze bashaka kumwambura.
Nyuma uyu mugabo yahise yishyikiriza police yo mu Karere ka bugesera sitasiyo ya Nyamata mu gihe dosiye ye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Bivugwa ko nyakwigendera asize abana babiri barimo ufite imyaka itanu n’uw’imyaka itatu.


Kinyarwanda
English
Swahili









