Huye: Ubuyobozi bwakebuye abanyeshuri basoje imyuga n’ubumenyingiro
Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Kamana, André yashimye intambwe imaze kugerwaho mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro avuga ko itonesha ryahoze mu burezi ryakuweho.
Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa 24 Ukuboza muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye Polytechnic, habereye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri bagera ku 161 basoje amasomo yari amaze amezi atandatu, akaba yari agamije guhugura urubyiruko no kurufasha kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo binyuze mu bumenyi ngiro.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abagize komite y’Akarere ka Huye, abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye Polytechnic, abanyeshuri bahabwaga impamyabumenyi ndetse n’ababyeyi bari baherekeje abana babo.
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ni abasoje imyuga irimo gutegura imishinga, gutera amarangi, ubwubatsi, kubaka ibisenge no gukora amapave, ikoranabuhanga, ibijyanye no gukora amakaro ndetse n’abasoje ibijyanye no gusana no gutunganya imihanda. Uru rubyiruko rwose rukaba rugera ku 161.
Bamwe mu banyeshuri basoje iyi myuga baganiriye na UKWELI TIMES bavuga ko yatangiye kubateza imbere bityo ko batagiteze amaboko kuri Leta. Uwitwa Mbabazi Uwase Divine yavuze ko yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yigishijwe.
Yagize ati “Nari narasoje amashuri yisumbuye ariko nta cyo gukora nari mfite, gusa kubera ko Leta yacu ari umubyeyi yashyizeho iyi gahunda idaheza yo kwihugura mu myuga, nanjye nisanga nyirimo. Urebye bimaze kungirira akamaro cyane kuko iyi mpamyabumenyi mpawe yo gutegura imishinga natangiye kuyikoresha. Ubu rero natangiye gushyira mu bikorwa iyo mishinga, natangiye ngura ingurube imwe none ubu ngeze ahantu heza, byose mbikesha ubu bumenyi nungukiye aha.”
Dusengimana Jean Pierre wahawe impamyabumenyi mu bijyanye no kubaka amapave avuga ko na we yatangiye kwiteza imbere abikesha amasomo yahawe ndetse anamufasha kwitinyuka.
Ati “Nta gihe kinini nari maze nsoje kwiga secondary ubwo nazaga kwiga hano, uretse ko mbere y’uko mbaza, nta kazi n'ubundi nari mfite. Ndi umwe rero mu bagize amahirwe nkiga ino mwuga kuko ubu niyo intunze kuko hari ibyiza maze kugeraho kandi ikindi ni uko ibyo nize byamfashije gutinyuka, ubu rwose nsigaye numva ko gushaka akazi atari ngombwa ahubwo nanjye nagatanga.”
Evariste, umubyeyi wari waherekeje umwana we, yashimiye Leta uko ifasha urubyiruko mu kwikura mu bukene binyuze mu masomo arufasha kwihangira imirimo.
Ati “Turashimira Leta yacu umubyeyi ufasha urubyiruko n’abana bacu kwikura mu bukene binyuze muri aya masomo itanga agenda afasha benshi kwihangira imirimo.”
Twagirayezu Branable, umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Huye Polytechnic aganira na UKWELI TIMES, yavuze ko gahunda bafite ari iyo kongera ubushobozi bw’abanyeshuri mu rwego rwo kubafasha kubaka inzira nziza bashobora gukoresha biteza imbere.
Yagize ati “Ibyo dukora cyangwa se aya masomo dutanga byose ni ukugira ngo bigire abo bifasha ndetse binabagirire akamaro. Twatangiye twigisha abanyeshuri bake ariko ubu tumaze kugera ku kigero cy’abanyeshuri barenga 100. Ibi rero biratanga ikizere cyiza cy’uko na bo tuzabarenza. Natwe dushimira Leta n’abandi bafatanyabikorwa badufasha kugira ngo dufashe urubyiruko rw’u Rwanda kwiteza imbere.”
Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Kamana André yashimye intambwe imaze kugerwaho mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro avuga ko itonesha ryahoze mu burezi ryakuweho.
Yagize ati “Turashimira Leta yacu idaheza yemereye buri Munyarwanda wese kwiga. Kera wasangaga hari abemerewe kwiga abandi batabyemerewe, ariko icyo kwishimira ni uko iryo tonesha kuri bamwe ryariho ritakiriho. Ikindi kandi ni uko ubu ireme ry'uburezi ryazamutse cyane mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro.”
Uyu muyobozi yibukije urubyiruko rwasoje aya masomo ko amahirwe rwahawe rutagomba kuyapfusha ubusa, ahubwo ko rukwiye kuyabyaza umusaruro, rukirinda ubunebwe, rukirinda ibiyobyabwenge n’imyumvire yo guhora ruteze amaboko kuri Leta.
Ati “Aya ni amahirwe akomeye nk’urubyiruko muhawe, mukwiye kuyabyaza umusaruro mu kwiteza imbere no kwihangira imirimo, ariko nanone mukerekana ko mwize koko mudatega amaboko kuri Leta buri gihe ngo ibafashe. Biradushimisha kubona urubyiruko rwiteje imbere biduha ikizere cy’uko ejo hazaza h’igihugu ari heza.”
Kugeza ubu iki cyiciro cy’abanyeshuri bagera ku 161 basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro yari amaze amezi atandatu, ni icyiciro cya gatatu cyari gisoje.


Kinyarwanda
English
Swahili









