Gicumbi: Babuze amafaranga bizigamye bakora igisa n'imyigaragambyo yavuyemo imirwano
Abaturage bo mu Murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, bagiye kugabana amafaranga bizigamye mu mezi atandatu, barayabura barashwana ndetse bamwe bararwana.
Abaturage barenga 400 bibimbuye mu itsinda "Twiteze Imbere " bakoze igisa n'imyigaragambyo kuwa Kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, ubwo bajyaga kugabana amafaranga bizigamye mu mezi atandatu kugira ngo bizihize iminsi mikuru ariko barayabura.
Abaturage bavuga ko nyuma y'uko abari biteguye guhabwa ubwizigame bw'amafaranga ibihumbi 13 n'inyungu yungutse mu gihe cy'amezi atandatu, batunguwe nuko abenshi bahawe ibiceri bine by'amafaranga 100 mu gihe uwizigamaga umugabane umwe wari amafaranga 500 buri cyumweru.
Umwe mu bagore yagize ati "Twagiye muri iri tsinda kugira ngo ridufashe riturengere, tuje tuzi ko tugiye kugabana tubura inyungu n'ayacu turayabura. Mu kuyabura, habayemo ibintu by'imyigaragambo hazamo urusaku bamwe twanarwanye. Nkanjye izi saha Saa kumi n'imwe mfite ikibazo cy'ukuntu ninjira mu rugo rw'umugabo, naratangaga n'inyungu za 3600frw za buri cyumweru ngiye kugabana, ngabana 400frw."
Umwe mu bagabo bari muri iryo tsinda yagize ati"Twebwe dufite ikibazo kuko dutanga amafaranga amezi atandatu, iyo utanga amafaranga 500 buri cyumweru, iyo ukubye mu mezi atandatu bihura na 13000 frw, nta mafaranga turimo kubona dufite abayobozi b'ibisambo."
Umukecuru ubarizwa muri iryo tsinda yagize ati "Nirirwa nkorera 1200frw nkaza nkayashyira hano, buri wa Gatandatu natangaga amafaranga 1000 none bampaye 1500."
Umwe mu baturage nawe yagize ati" Njyewe nashakaga kugura inka nkayorora umwana wanjye akanywa amata none mbuze n'ijana. Mumfashe sinsubira mu rugo rwa Fidel nta mafaranga mfite bagende bayakuye mu masanduku bayakure mu mabanki, ntabwo mva hano. Amafaranga yacu ntabwo tuzi irengero ryayo, ntibanatubwiye ngo wenda bayagurije abaturage arahomba ngo tumenye ko hari umunyamuryango udufitiye amafaranga, tugende tumuhige ayaduhe."
Uyu muturage yakomeje agira ati "Habaye ibintu byo kubisisibiranya bararwana, bamwe bacitse amazuru bakomeretse nanjye ndaha nabuze iyo njya."
Perezida w'iryo tsinda ryo kwizigama, Twiteze Imbere yavuze ko ikibazo cy'amafaranga abaturage bavuga ko yaburiwe irengero kizakemuka mu nama izaba ku wa Gatandatu. Yagize ati "Nabisobanuye, nababwiye ko bazaza mu nama ku wa Gatandatu tukareba imibare niba ariyo koko, nizere ko ku wa Gatandatu bazaza tugakora imibare."
Ntakobisa Vincent ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Byumba, yabwiye Radiyo Ishingiro, ko ikibazo cy'abanyamuryango ba "Twiteze Imbere" kitari kizwi mu buyobozi.
Yagize ati "Iyo havutse ikibazo nk'icyo, icya mbere dukora ni ukubegera tukareba ibitaragenze neza, tugasaba ko bikosorwa, iyo tubona ari ikibazo cy'imicungire mibi iterwa no kudasobanukirwa, tubaha amahugurwa abafasha kugira ubumenyi bw'ibanze ku ibaruramari, iyo tubona ko ari imicungire ishingiye ku kunyereza umutungo, hakorwa ubugenzuzi raporo igashyikirizwa RIB."
Abaturage bumvikanaga nk'abariye karungu bamwe bafite agahinda ko kwizihiza iminsi mikuru mu marira, nyamara bari biteze gukoresha ayo mafaranga bizigamye bagura ibiribwa n'ibinyobwa mu minsi mikuru.


Kinyarwanda
English
Swahili









