issa
Ngoma: Amayobera ku rupfu rw'umugabo wapfuye nyuma yo kuruka inyama zigaca no mu mazuru

Dec 24, 2025 - 19:03
 0

Abaturage bo mu Murenge wa Rukira batunguwe n'urupfu rw'umugabo wapfuye nyuma yo kuruka inyama yari amaze gusangira na bagenzi be.

Uwo Mugabo witwa Rubanguka Augustin w'imyaka 35, yapfuye nyuma yo kurya inyama yasangiye n'abarimo abavandimwe be,  ariko nyuma yo kuzirya agatangira kuruka inyama zacaga mu mazuru no mu kanwa nyamara yari yariye burushete imwe gusa .

Abatuye mu Mudugudu w'Isangano akagari ka Ruriba mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, babwiye itangazamakuru ko urupfu rw'umugabo rwabatunguye ariko ko rushobora kuba rufitanye isano n'amarozi.

Umwe mu basangiye na nyakwigendera yavuze ko yafashwe aruka ndetse izindi nyama zikamuca mu mazuru.

Yagize "Akimara kuza twahise dusangira za burusheti enye, Rubanguka yafashe imwe nanjye mfata imwe, mukuru we Mbarushimana afata imwe, na Mugisha wari wazanye na mukuru we afata imwe, ariko tunasangira nicyo kunywa."

Yakomeje agira ati " Inyama tumaze kuzimara haciyeho iminota nk'itanu asohoka hanze kuko twari twicaye mu gikoni imbere, haciyeho iminota 10 twumva abari hanze bateye induru, turasohoka dusanga ni Rubanguka yikubise hasi arimo araruka za nyama yariye zirimo kugaruka zica mu mazuru, izindi zica mu kanwa.Tumufata mu gituza, inyama zarimo zica mu mazuru tukazisohoramo."

Uwo mugabo wari inshuti ya nyakwigendera, yavuze ko nyuma y'uko Rubanguka, amaze kuruka inyama yamujyanye ku kigo nderabuzima cya Murama ariko akamupfira mu maboko amaze umwanya muto ahageze dore ko bari bategereje umuganga umuvura.

Umugore wa nyakwigendera avuga ko umugabo nta ndwara yararwaye izwi yari gutuma apfa amarabira.

Yagize ati "Bahise bampamagara bambwira ngo nohereze amashuka, bageze ku kigo nderabuzima basanga umuganga yajyanye umurwayi ku bitaro bikuru bya Kibungo, undi waje yasanze byarangiye. Ariko ubusanzwe nta yindi ndwara yagiraga y'icyorezo."

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Rukira Buhiga, Josue yabwiye BTN TV ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu gusuzumwa kugira ngo hamenyekanye icyo yazize dore ko urupfu rwe rwateye urujijo abaturage.

Dec 24, 2025 - 21:38