issa
Rwamagana: Umugabo ucyekwaho kwica umugore arashakishwa

Dec 15, 2025 - 12:43
 0

Umugabo ucyekwaho kwica umugore we hashize hafi iminsi ibiri ashakishwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha acyekwaho.

Uyu mugabo witwa Twizerimana Jean Paul wari utuye mu Mudugudu wa Akayanza Akagari ka Ntebe, umurenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, yaburiwe irengero nyuma y'urupfu rwe bikekwa ko rwabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.

Musaza wa Nyakwigendera avuga ko Mushiki we yabahamagaye kuri telefoni mu ijoro  ryo ku wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, bakumva uwo muvandimwe wabo umugabo arimo kumukubita ndetse telefoni ikavaho batamenye iherezo ryabyo.

Uwo musaza wa Nyakwigendera avuga bahamagaye umuvandimwe wabo ariko telefoni ikitabwa n'umwana wabo bakavuga ko nyina aryamye  .

Mu masaha y'igicamunsi abavandimwe ba nyakwigendera baje kureba umuvandimwe wabo bahageze basanga yapfuye. Musaza wabo avuga ko Twizerimana Jean Paul amaze kwica umugore umurambo yawuhambiriye mu ishuka awukura mu cyumba bararagamo awujyana mu kindi cyegereye uruganiriro.

Abaturage bavuga ko batunguwe n'urupfu rw'uwo mugore kuko nta makimbirane akomeye baherukaga kugirana ku buryo yatuma amwica .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Ntebe, Mukaturatsinze Betty yabwiye UKWELITIMES ko uretse kuba hari amakuru y'uko  Nyakwigendera n'umugabo ucyekwaho kumwica harimo uwakekagaho undi kumuca inyuma ariko nta makimbirane yari azwi na buri wese ahubwo abari bazi ibibazo byabo ari inshuti zabo za hafi gusa .

Yagize ati "Amakimbirane yabo ntabwo yagaragariraga abantu bo hanze, ariko abari babegereye bya hafi bavuga ko bajyaga barwana ariko hari hashize igihe babikemuye . Bimaze kuba  hari ibyo bavugaga, ukumva ko hashobora kuba hari uwakekaga ko umwe aca inyuma undi bikaba bishobora kuba byabaye intandaro."

UKWELITIMES yagerageje kuvugisha umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba SP Twizerimana kugira ngo tumubaza ku makuru avuga ko Twizerimana Jean Paul yatawe muri yombi ariko avuga ko ataraboneka agishakishwa.

Dec 15, 2025 - 16:46