Huye: Abagera kuri 463 basoje amasomo abafasha kwikura mu bukene, basabwe kurwanya ivangura mu kazi
Mu karere ka Huye ubuyobozi bushyize imbaraga mu gukemura ubushomeri mu rubyiruko n’ikibazo cy’abana basabiriza mu mihanda binyuze mu masomo n'amahugurwa y'ubumenyingiro bahabwa agamije kubafasha kwiteza imbere no kwihangira imirimo.
Ni ibyagarutsweho ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo ajyanye no kwihangira imirimo ku ishuri rya ETP riherereye muri ako Karere ku wa 31 Werurwe 2026.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n'imibereho myiza y’abaturage. Kankesha Annociatha wari umushyitsi mukuru yavuze ko amahugurwa abo banyeshuri bahawe afatwa nk’ay’ingenzi cyane kuko abafasha nk'urubyiruko ndetse akanafasha abakuze babyifuza kongera ubumenyi bubafasha kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo bifashishije ibyo bize.
Yagize ati “Imyuga yose ifite agaciro kangana kandi yose ni ingenzi ku bayiga bose. Rwose nta murimo wagenewe abagabo cyangwa abagore gusa. Buri wese afite ubushobozi n’imbaraga zo gukora icyo buri umwe yakora.
Igikenerwa ni umuhate n'ubushake umuntu akoresha akora umurimo runaka. Rero iyi myuga umugore cyangwa umugabo bose bemerewe kuyiga. Ikindi ni ingenzi cyane kuko ifasha benshi kwikura mu bukene binyuze mu kwihangira imirimo bifashishije ubumenyi bahabwa.”
Yakomeje asaba urubyiruko n’ababyeyi bagifata abagore nk’abafite imirimo yabo bagenewe guhindura iyo myumvire, avuga ko imyuga cyangwa se imirimo iyo ariyo yose buri umwe yayishobora ndetse ko umugabo cyangwa umugore ubwabo ari bo bakwiye kwihitiramo icyo gukora bitewe n'ibyifuzo byabo.
Abahawe impamyabumenyi n'abanyeshuri bagera kuri 463 bigaga ubwubatsi, ubudozi n'ubukanishi bwo gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga, uretse ko umubare munini ari abagore bigaga ubudozi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwijeje abitabiriye uyu muhango kongera imbaraga mu guha abaturage amahugurwa y’imyuga atandukanye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo aho guhora bateze amaboko basaba imirimo yo gukora, abandi bakajya mu mihanda gusabiriza.


Kinyarwanda
English
Swahili








