Huye: Umucecuru w’imyaka 75 ukennye yasaniwe inzu aranaremerwa
Umucecuru Mukankindi Thérèse w’imyaka 75 y’amavuko ari mu byishimo nyuma yo gusanirwa inzu akanorozwa itungo ry’ihene n’umuryango wa Croix Rouge ugizwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye basanzwe babarizwa mu muryango ufasha imbabare n’abakeneye ubufasha wa Croix Rouge bazindukiye mu murenge wa Tumba, akagari ka Gitwa, mu mudugudu wa Berwa mu gikorwa cy’urukundo cyo gufasha umucecuru w’imyaka 75 kumuhomera inzu ye yari hafi kugwa ndetse banamworoza itungo ry’ihene ryo kwiteza imbere.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Ukweli Times bari muri icyo gikorwa cy’urukundo bavuze ko bagitekereje mbere ndetse ko kizakomeza kuko uwo muryango ugamije gufasha no gukemurira abakene bimwe mu bibazo bibugarije.
Nduwayo Irene wiga muri iyo Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye muri porogaramu y’ubuganga yavuze ko uwo muryango wahoze ufite icyo gitekerezo cy’uko wajya ujya gufasha abaturage imwe mu mirimo yabo ariko bakagira icyo babasigira.
Yagize ati "Kuva na mbere twari dufite iki gitekerezo cy’uko twajya tujya gufasha abaturage bakeneye ubufasha ariko tukagira icyo tubasigira mu bushobozi buke tuba dufite".
Umuyobozi uhagarariye abandi banyeshuri muri Croix Rouge y'u Rwanda muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye Dusengumuremyi Issai yavuze ko ibyo bakora ari inshingano zabo ndetse ko gukora igikorwa nk’icyo biborohera cyane kubera ko babikora babikunze bityo bigatuma babiha agaciro.
Ati "Turi umuryango mugari, ibyo dukora rero ni inshingano zacu nk’urubyiruko rw’igihugu uretse ibyo kandi ni uko tubikora tubikunze nubwo nta bushobozi buhagije tuba dufite ariko dusura abafite ibibazo tukabafasha kugira imirimo tubakemurira irimo kubafasha guhinga, kubasanira inzu, kubaterera imyaka, kubakorera isuku n’ibindi.
Akomeza avuga ko "ibyo twari dusanzwe tubikora ariko tuza kubona ko byaba byiza cyane kurushaho umuturage dufashije tugiye tumusigira byibuze agatungo kagufi kajya kamufasha kwiteza imbere wenda agakuramo ako gafumbire ndetse n’agasabune, urebye ni yo ntego yacu nk’urubyiruko rwubaka igihugu".
Mukankindi wasaniwe inzu yashimiye byimazeyo uwo muryango w’abanyeshuri bagize umutima mwiza bakamufasha guhoma iyo nzu ye yari imeze nabi ndetse akabona n’itungo ryo korora rizamufasha kwiteza imbere.
Yagize ati “Ndashimira cyane bano bana bacu bamfashije gusana ino nzu yanjye yendaga kungwaho, yewe bakaba banampaye itungo ryo korora rizamfasha kwiteza imbere.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko nubwo bimeze bityo, iyo nzu ye ikaba yasanwe ariko itarangiye kuko igikeneye byinshi birimo kuyisanira igisenge no kuyishyiramo isima imbere, ibyo avuga ko yakabaye yikorera uretse ko nta bushobozi afite bwo kubikora.


Kinyarwanda
English
Swahili









