Huye: Yarwanye n’umugabo we birangira ahasize ubuzima
Umugore w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye yishwe atemaguwe bikekwa ko byawakozwe n’umugabo we w’imyaka 35 na we urembeye mu bitaro nyuma yo gusangwa yanegekaye afite ibikomere.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira ku wa 28 Kanama 2025 ahagana saa tatu z’ijoro,
Amakuru avuga ko ubwo abana b’aba babyeyi barwanye bajyaga iwabo kureba ko ibiryo byahiye bahise bigira kwa nyirakuru kuryama kubera ko ari ho bararaga, ngo batunguwe no gusanga nyina aryamye hasi yapfuye, na Se yakomeretse cyane bahita batabaza.
Bivugwa ko abaturanyi b’uyu muryango ubwo bageraga muri uru rugo basanze uwo mugore yapfuye , umugabo we na we arembye maze bihutira gutabaza inzego z’umutekano, maze na we yumva biramurenze ashaka kwiyahura.
Umwe mu batangabuhamya yagize ati ‘‘Nahise numva mpungabanye, abaturanyi ni bo bagiye kureba uwo murambo, nahise numva nshatse kujya kwinaga mu cyuzi cya Kadahokwa rwose abantu baramfata, barambuza.’’
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abagize uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko bari biriwe basangira mu kabari, bagataha basinze, bakagirana amakimbirane, aho bikingiranye mu nzu bagatangira kurwana, ari na ko bakoresha intwaro gakondo zirimo umuhoro n’icyuma.
Yavuze ko basanze umugabo yatemye umugore we ndetse na we yari yakomeretse kandi Polisi na RIB byahageze bisanga uwo mugore aryamye hasi afite ibikomere ku ijosi no ku mutwe no ku maguru yapfuye n’umugabo nawe afite ibikomere ku ijosi no ku kaboko n’intwaro zakoreshejwe zikiri aho.
Yakomeje avuga ko umurambo w’uyu mugore wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare n’umugabo akajyanwa kwa muganga ngo ahabwe ubutabazi ariko niyoroherwa azagezwa imbere y’ubutabera.


Kinyarwanda
English
Swahili









