Rutsiro: Kuvurwa indwara z’amaso byasubije abana icyizere cyo kubaho
Bamwe mu bana bavuwe indwara z’amaso n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bavuga ko bongerewe icyizere cyo kubaho ndetse banumva ko ejo hazaza habo ari heza, nyuma yo gusubirana ubushobozi bwo kubona neza no gukomeza kwiga nta nkomyi.
Mukandayisenga, umubyeyi wa Uwimpuhwe Dariya, utuye mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyunju, Umudugudu wa Mpinga mu Karere ka Rutsiro, avuga ko kubona umwana we avuwe amaso byamuhaye icyizere gikomeye cy’uko ejo he hazaba ari heza.
Uyu mubyeyi avuga ko mbere yo kubona ubuvuzi umwana we yari ameze nabi cyane, atabona neza, gusa agira umugisha avurirwa mu Bitaro by’Amaso bya Kabgayi, bituma icyizere cyo kongera kubaho ku mwana we kigaruka.
Uyu mubyeyi ashimira ubuyobozi bwashyize imbaraga mu gufasha abafite ibibazo byo kutabona, avuga ko kuvura umwana we ari inkunga ikomeye yabonye mu buzima bwe, kuko umwana we yasubijwe amahirwe yo kwiga bitari bigishoboka. Anasaba ko n’abandi bafite ibibazo by’amaso bafashwa mu rwego rwo kongera icyizere ku bana bafite ibibazo nk’ibyo uwo mwana we yari afite mbere yo kuvurwa.
Yagize ati “Ubu umwana wanjye ndamureba nkavuga nti mu minsi iri imbere hari icyo azijyezaho nk'abandi. Ndashimira cyane ubuyobozi bwashyize imbaraga muri iki gikorwa cyo kuvura no gufasha abafite ibibazo by’amaso bakongera kureba neza, kuko umwana wanjye mbere yo kuvurwa yarebaga anyenyeza; byagera mu gihe cy’izuba byasabaga gukingaho ukuboko kugira ngo arebe. No mu ishuri byari ikibazo kuko atabashaga kwandika cyangwa gusoma neza.
Twagirayezu Philippe, umwarimu w’Icyongereza wigisha ku ishuri rya G.S Kivumu aho Uwimpuhwe asanzwe yiga, avuga ko ubu uwo mwana yiga neza nta kibazo cy’imirebere agifite. Avuga ko ubu ashobora no kwicara inyuma akabona ibyanditse ku kibaho neza, bitandukanye na mbere.
Uwimpuhwe nawe ubwe avuga ko mbere yabangamirwaga no kutabona neza “Iyo izuba ryabaga ririmo rirava sinabashaga kureba umuntu ngo menye uwo ari we, byasabaga gukingaho ukuboko".
Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bimaze kugira uburambe bw’imyaka irenga 30 mu kuvura indwara z’amaso. Kuri ubu bikorana n’umuryango udaharanira inyungu wa See You mu kuvura abaturage batandukanye bafite ibibazo by’amaso, by’umwihariko abana bato bari munsi y’imyaka 18, mu rwego rwo kurwanya indwara z’amaso bihereye ku bato.


Kinyarwanda
English
Swahili









