Kamonyi: Polisi yarashe abajura batatu bagaragaye batema abantu mu kabari
Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yarashe amajura batatu bagaragaye mu bikorwa bigayitse by'ubugome byo gutema abantu bari bari mu kabari bagamije kubiba ibyabo bakoresheje imihoro n'ibyuma.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UKWELITIMES, ko aba bajura Polisi yarashe bagaragaye batemagura abaturage bari bari mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Raro mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba Akarere ka Kamonyi bagamije kubiba.
CIP Kamanzi, yavuze ko abakomerekejwe n'aba bajura ari abaturage bane, barimo uwitwa Niyitanga Emmanuel, Munyeramba Innocent, Ndayisenga Floribert na Mwenedata Samuel ndetse bahise bihutirwa kujyanywa mu bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Police yaboneyeho guhumuriza abaturage n'abaturarwanda, yibutsa kandi ko itazihanganira abantu bigize intakoreka bishora mu bikorwa bigayitse by'ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n'ituze ry'Abaturage.
CIP Kamanzi yabwiye UKWELITIMES, ko ibindi bisobanuro bizaboneka nyuma y' iperereza ry'imbitse.


Kinyarwanda
English
Swahili









