issa
Rwezamenyo: Yakubise indaya arayikomeretsa ayiziza kumwishyuriza mu ruhame

Jun 13, 2026 - 09:56
 0

Umugabo yakubise anakomeretsa indaya yitwa Oliver yo mu Kagari ka Rwezamenyo ya I mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, ayiziza kumwishyuriza amafaranga ibihumbi 10 yari ayirimo mu ruhame.

Ibi byabereye mu Kagari ka Rwezamenyo ya I mu Murenge wa Rwezamenyo, ahagana Saa tatu n'igice z'ijoro ryo ku wa 12 Kamena 2026.

Abaturage bo muri aka gace kagaragaramo indaya nyinshi babwiye UKWELITIMES, ko uwo mugabo yaryamanye iyo ndaya yitwa Oliver ndetse bumvikana ko ayishyura amafaranga ibihumbi 10 nyuma aza kwanga kuyishyura iteza imvururu mu muhanda arayikubita.

Gikundiro Sandrine yagize ati " Bagiye bakora ibyo bakora arangije ashuka ariya nsa ngo ajye kuyigurira inzoga iragenda irazinywa imaze gusinda itangira no kumwishyuza ibihumbi 10 by'uko basambanye urabizi, nawe abasore b'i Kigali ntibatinzamo yahise atangira kumudiha karahava."

Uwitwa Pacific Rugero, yavuze ko yatunguwe cyane n'uburyo iyo ndaya yagumanye umupira uwo mugabo yari yambaye akagenda igituza kiri hanze.

Ati " Barwanye noneho indaya sinzi uko yabigenje mbona isigaranye umupira we mu ntoki ariko iri kuva amaraso mu maso wa mugabo abibonye agira ubwoba ahita yiruka arawusiga kubera ko yabonaga bishobora kimukoraho."

Akomeza avuga ko nyuma y'uko uwo mugabo abonye ko yakomerekeje cyane iyo ndaya yahise yiruka.

Ati " Uwo mugabo yabonye ko iri iriya ndaya iri kuva amaraso menshi yananze kumusubiza umupira we abandi bagabo bamugira inama yo kwigendera abanyerondo bataraza arabyumva ahita yiruka arawusiga itandaya irawutahana."

Uyu mugabo akimara kuyabangira ingata, izindi ndaya zagiriye nama mugenzi wazo yo kureka yo kureka gukomeza kuririra mu muhanda no kwiteza abahisi n'abagenzi zihita ziyijyana.

Muri aka gace iyi ndaya yakubitiwe, haherutse gupfira indaya bivugwa ko yishwe n'umugabo bari baryamanye ikamwiba.

Jun 13, 2026 - 10:40