Umunyamerika wa mbere mu mateka yabaye Papa
Ku wa 8 Gicurasi 2025, Robert Francis Prevost ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatangajwe nk’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yitwa Papa Leo wa XIV.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka Umuyamerika agizwe Papa, akaba agiye kuyobora Kiliziya Gatolika ifite abayoboke barenga miliyari 1.4 ku Isi hose.
Papa Leo wa XIV yavukiye i Chicago, muri Leta ya Illinois, ku wa 14 Nzeri 1955. Ni umwe mu bagize Umuryango w’Abihayimana ba 'Order of Saint Augustine (O.S.A)'. Yakoreye ubutumwa muri Peru, aho yabaye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Chiclayo kuva mu 2015 kugeza mu 2023.
Mu 2023, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Dikasteri ishinzwe Abepisikopi ndetse n’Umuyobozi w’Inama Nkuru ya Papa ishinzwe Amerika y’Amajyepfo.
Yatorewe gusimbura Papa Francis witabye Imana. Yahisemo kwitwa "Leo wa XIV", izina rifite amateka akomeye muri Kiliziya, rikaba risobanura ubushake bwo guharanira ubumwe no kwita ku bakirisitu bose.


Kinyarwanda
English
Swahili









