Ubwami bw’u Bwongereza bwakiriye Trump mu ruzinduko rw’iminsi 3
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump hamwe n’umugore we Melania Trump bageze i Windsor Castle mu Bwongereza, aho batangiye umunsi wabo wa mbere w'uruzinduko rw’iminsi itatu rugamije kwiga ku mibanire y'ibi bihugu byombi.
Umwami Charles III n’Umwamikazi Camilla bakiriye mu cyubahiro Perezida Trump n’umugore we, nyuma y’uko bari babanje kwakirwa bwa mbere n’Igikomangoma William na Kate Igikomangomakazi ubwo indege ya Trump yamaraga kugwa mu ngoro y’ibwami.
Kuri uyu munsi, hakajijwe ingamba zikomeye z’umutekano mu duce twa Windsor ndetse n’i Londres, bitewe n’imyigaragambyo bivugwa ko yateguwe n’abaturage batigeze bishimira uru ruzinduko rwa Trump.
Ni inshuro ya Kabiri Perezida Trump ahawe ubutumire nk’ubu, nyuma y’aho mu 2019 yakiriwe na Nyakwigendera Umwamikazi Elizabeth II ubwo yari mu gihe cy’amanda ye ya mbere, ni mu gihe amakuru avuga ko kuri iyi nshuro ari Minisitiri w’Intebe Sir Keir washyikirije Trump ubutumire muri Gashyantare 2025 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ubwami bw’u Bwongereza ku wa 15 Nzeri nka gahunda ikomeye nshya yendaga kuhabera.
Uru ruzinduko rwa Perezida Trump mu Bwongereza rukomeje kuvugisha benshi bibaza ku mubano w’ibihugu byombi, nubwo hari abaturage benshi bo mu Bwongereza bakomeje kugaragaza ko batigeze bishimira uru ruzinduko na gato.



Kinyarwanda
English
Swahili









