issa
Mageragere: Umurambo w'umusore wagaragaye umanitse mu mugozi

May 15, 2025 - 20:55
 0

Usengimana Bosco w'imyaka 32 y'amavuko yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi mu nzu yakodeshaga iherereye mu Kagari ka Nyarufunzo mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge.

Ahagana saa kumi n'ebyiri z'uyu mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, nibwo uyu musore umurambo we wagaragaye uri mu mugozi.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES ko nyakwigendera yabaga mu nzu y'icyumba kimwe ndetse ariho umurambo we wasanzwe.

Bemeza ko uyu musore ashobora kuba yiyahuye kuko basanze intebe iruhande rw'umurambo we ku buryo bakeka ko ariyo yuririyeho ajya kwishyira umugozi mu ijosi.

Uyu murambo ukimara kugaragara inzego z'umutekano zahise zihagera ndetse imodoka ya polisi ihita iwujyana ku Bitaro bya Kacyiru.

Gusa amakuru aturuka muri aka gace avuga ko ejo yaguze ikiziriko yirirwa icyigendana mu gasantere.

THAMIMU HAKIZIMANA 

May 15, 2025 - 21:38