Musanze: Batanu batawe muri yombi bashinjwa guhungabanya umutekano
Polisi ikorere mu Karere ka Musaze k’ubufatanye n’izindi nzego, yafashe abantu batanu bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo n’ubugizi bwa nabi no guhungabanya umutekano w’abatarage.
Aba bantu uko ari batanu bafatiwe mu mu kwabo wabereye mu Murenge wa Gataraga mu rukererera rwo ku Kane Tariki 28 Kanama 2025.
Polisi ivuga ko aba bantu bakekwaho ibyaha by’ubujura, gutega no kwambura abantu n’urugomo bikorerwa mu bice bitandukanye byo mu nkengero z’Umujyi wa Musanze.
Polisi ivuga ko itazaha agahenge buri muntu wese wishora mu byaha bihungabanya ituze n’umutekano by’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, yagize ati “Umuntu wese uhungabanya umutekano wa mugenzi we, aba akora ibinyuranyije n’amategeko niyo mpamvu agomba gufatwa akabibazwa.”
Yakomeje agira ati “K’ubufatanye n’izindi nzego, abaturage bazakomeza kwigishwa ingaruka zo gukora ibyaha ariko abazinangira, bagomba kubibazwa ni nayo mpamvu habaho ibikorwa byo kubafata kugira ngo batazengereza abaturage.”
Yaboneyeho kugira inama buri muntu we wishora mu byaha no bindi bikorwa bihungabanya umutekano n’ituze rusange,kubireka mbere y’uko afatwa.
Abafashwe bose barakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa by’ubujura, gutega abantu bakabambura, gutobora amazu n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano kugeza ubu bafungiwe kuri sitation ya Polisi ya Kinigi, kugira ngo bakorerwe dosiye.


Kinyarwanda
English
Swahili









