issa
RDC yemeje ko ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa ari uko itanze uburenganzira

Oct 31, 2025 - 11:40
 0

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwatangaje ko Ikibuga cy’Indege cya Goma kizongera gukora gusa ari uko Leta y’icyo gihugu ibanje gutanga uburenganzira bwemewe n’amategeko.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko hakomeje kuvugwa ku mugaragaro ko ibikorwa by’indege mu mujyi wa Goma bishobora gusubukurwa vuba, nyamara ubuyobozi bwa RDC bukavuga ko ibyo bitashoboka hatabanje kubaho igenzura ryimbitse ku mutekano n’imiterere y’icyo kibuga.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC Patrick Muyaya yavuze ko “nta ndege n’imwe izemererwa gukoresha ikibuga cya Goma hatarashyirwaho ibyangombwa byose bitangwa na Leta ya Congo,” yongeraho ko icyo cyemezo kigamije “kurengera umutekano w’abagenzi n’ubusugire bw’igihugu.”
Ikibuga cy’indege cya Goma cyari cyarahagaritse ibikorwa byacyo kubera impungenge z’umutekano, bitewe n’intambara zimaze iminsi hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’umutwe wa M23 mu duce twa Nyiragongo na Masisi.
Kugeza ubu, RDC irasaba ko inzego zishinzwe umutekano n’ibikorwa by’indege zemeza ko ahari ibibazo byose byakemutse mbere y’uko hakorwa ibikorwa byo gusubukura ingendo z’indege muri ako karere.

Mu nama yiga ku mutekano w’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris ku wa 30 Ukwakira 2025, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko iki kibuga cy’indege kizafungurwa mu byumweru bike biri imbere, kugira ngo kijye cyifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi kabiri mu cyumweru.

AFC/M23 nayo yatangaje ko ubutumwa bwa Perezida w’u Bufaransa buhutiyeho, kuko icyemezo cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma cyakabaye gifatirwa mu biganiro bya Doha biyihuza na Leta ya RDC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w'u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, nawe yagaragaje ko ingingo y’ifungurwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Goma ireba umutwe wa AFC/M23, ndetse ikwiriye kuganirwaho mu biganiro bya Doha biyihuza na Leta ya RDC.

Oct 31, 2025 - 11:50