Muhanga: Umunani bafunzwe bakekwaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge
Polisi ikorera mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi itsinda ry’abagabo umunani bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge.
Aba bantu bafatiwe mu mukwabu wabaye mu ijoro rishyira ku wa 30 Ukwakira 2025, mu Kagari ka Mbare, Umurenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga.
Aba bantu uko ari umunani batawe muri yombi ku bufatanye bwa polisi n’abaturage n’izindi nzego z’ibanze,
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko aba bafashwe bakekwaho ibikorwa by’ubujura ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo kanyanga, aho bamaraga gusinda bakajya gutega abaturage bakabambura ibyabo.
Yagize ati “Abafashwe bose ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe Ubugenzacyaha/RIB bwatangiye iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo bashyikirizwe amategeko.”
CIP Kamanzi, yakomeje asaba abagifite imitekerereze n’imigirire igayitse yo kumva ko batungwa no kwiba iby’abandi, kubireka kuko kwiba atari umwuga, abibutsa ahubwo ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora ibibateza imbere, byemewe n’amategeko.


Kinyarwanda
English
Swahili









