Muhanga: Abaturage barinubira ubujura kubera amatara yo ku mihanda ataka
Abaturage bo mu mudugudu wa Rutenga, akagari ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, baravuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'amatara ataka ari ku muhanda uhuza Sitade ya Muhanga.
Aba baturage bavuga ko icyo kibazo cy’uko ayo matara ataka bituma ibibazo by’umutekano muke n'ubujura mu masaha ya nijoro byiyongera muri uwo murenge wa Nyamabuye. Aho bamwe mu bacuruzi ndetse na baturage bakoresha iyo mihanda iri muri uwo murenge basaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwakemura icyo kibazo kugira ngo bagire umutekano usesuye nibyo bakora bityo bigende neza.
Akimana Angélique, umucuruzi ukorera hafi y’iyo sitade ya Muhanga, yavuze ko ikibazo cy’umwijima giterwa no kutaka kwayo matara ari ku mihanda kimubangamiye cyane, kuko yibwa kenshi n’abajura bitwikira uwo mwijima bagasahura benshi muri uwo mujyi.
Yagize ati “Ikibazo cy’umwijima uterwa n’aya matara ataka kiratubangamiye cyane, kuko iyo ataka bituma abajura bitwikira umwijima bakatwiba, kuko baba bakeka ko nta wabamenya cyangwa ngo abafate.”
Sindikubwayo Aaron, undi muturage utuye hafi y’iyo sitade, we avuga ko kuba ayo matara ataka bituma nta muturage ugenda mu masaha ya nijoro muri iyo mihanda yo muri uwo mujyi kubera gutinya abantu bashobora kubagiraho nabi.
Ati “Kuva aya matara yazima twahagaritse kugenda muri ino mihanda, yewe niyo waba ufite gahunda ituma uhaca bigusaba kuyisubika kubera ko hari benshi bayamburiwemo mbese tuba dutinya ko hari abatugirira nabi".
Nshimiyimana Jean Claude, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, yatangaje ko ubuyobozi bw’uwo murenge icyo kibazo cy’amatara ataka bukizi ndetse ko atari muri uwo murenge gusa hari nahandi kiri, ahubwo ko ubuyobozi bw’uwo murenge burimo bukorana n’ubwa Akarere kugira ngo hakorwe ibishoboka byose kugira ngo icyo kibazo gikemuke.
Yagize ati “Icyo kibazo cya matara ataka muri iyo mihanda y’umurenge wacu turakizi, uretse ko kitari mu murenge wacu gusa kuko hari n’indi mihanda yo mu yindi mirenge igize Akarere kacu ka Muhanga nayo ifite icyo kibazo cyo kuba ataka.
Abaturage nibabe bihangange kuko ubu turimo gukorana bya hafi n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo hagire icyakorwa icyo kibazo gikemuke kuko na twe turabizi ko bibangamye, mbese turizeza abaturage ko kigomba gukemuka vuba."
Akarere ka Muhanga ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, gakunze kugaragaramo ibibazo by’ubujura cyane bitewe ahanini n'ibibazo bya matara akunze kumara igihe kitari gito ataka, ibyo bikaba bituma benshi mu bakorera muri uwo mujyi wunganira Kigali basaba ko cyakemuka vuba, imirimo yabo igakomeza uko bikwiye.


Kinyarwanda
English
Swahili









