Mamadou Sy na Dauda barakenewe imbere ya Rutsiro FC yoroheje umukino?
Abakinnyi babiri ba APR FC baheruka guhanwa bakaza kubabarirwa bashobora gukoreshwa mu mukino iyi kipe irakina na Rutsiro FC nubwo ubuyobozi bw’iyi kipe ikinira Rubavu bwabyoroheje.
Ku wa Gatanu tariki 31 Ukwakira 2025, APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino w’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona irakinamo na Rutsiro FC. Ni nako na Rutsiro FC mbere yaho yari yakoze imyitozo yitegura APR FC.
Ni umukino udakomeye cyane bijyanye n’ibyo ubuyobozi bwa Rutsiro FC bwatangaje ku munsi w’ejo hashize tariki 31 Ukwakira 2025, ariko kandi ukaba umukino wo kwiyunga n’abafana ku ruhande rwa APR FC.
Perezida wa Rutsiro FC, Nsanzimana Ernest ku wa Gatanu tariki 31 Ukwakira 2025, aganira n’Inyarwanda, yatangaje ko uyu mukino baworoheje cyane nta mbaraga nyinshi bawushyizeho mu kuwutegura ahubwo bawufashe nk’ibisanzwe.
Yagize ati “ Nta kidasanzwe twakoze, ahakorerwa umwiherero ni ha handi. Ibyo tuba tubara ni ukureba ko twabona intsinzi cyangwa tukanganya naho ubundi nta bintu byinshi twashyize kuri uyu mukino. Ni umukino dufata nk’usanzwe nta bindi.”
Ibi bihura n’ibyakomeje kugarukaho mu myaka ibiri ishize aho Rutsiro FC yazaga gukina uyu mukino na APR FC ugasanga itsinzwe ibitego byinshi bitari byitezwe kandi ari yo myaka wabonaga iyi kipe y’akarere ka Rutsiro isa nk’ikomeye bitandukanye n’uyu mwaka yatangiye nabi.
APR FC iri mu kanyamuneza nyuma yaho abakinnyi barimo Mamadou SY agarutse mu ikipe ndetse kandi na Dauda Yusif wabonaga mu kibuga hagati akenewe cyane bijyanye n’imikinire ikipe yagaragarazaga ubwo atari ahari.
Abakunzi ba APR FC sinzi niba n’ubundi aba bakinnyi bari babakeneye cyane kuri uyu mukino bijyanye nuko n’ubundi gutsinda Rutsiro FC ari byo byitezwe niyo bari bube badahari, gusa umutoza wa APR FC wagiye yumvikana avuga ko afite abakinnyi bacye ni igihe cyiza cyo guhita abagarura kugira ngo bazagere ku mukino bazakinamo na Rayon Sports bongeye kumenyera ikipe.
APR FC mu mikino itatu ya Shampiyona imaze gukina yatsinzemo imikino ibiri inganya umwe. Kugeza ubu iyi kipe ifite amanota 7 iri ku mwanya wa 6. Rutsiro FC yo iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe gusa imaze kwinjizwa ibitego 11 yo yinjiza ibitego bitanu, bivuze ko ifite umwenda w’ibitego bitandatu.


Kinyarwanda
English
Swahili









