issa
Nzakomeza mbe umufana wa Arsenal FC! Perezida Paul Kagame nta cyatuma areka gufana Arsenal FC

Nov 28, 2025 - 08:54
 0

Perezida Paul Kagame, yatangaje ko nubwo Arsenal FC izahagarika gukorana na Visit Rwanda, ariko we azakomeza akaba umufana wayo.

Ku wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, nibwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yakoze ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku makuru menshi avugwa ku Rwanda kugira ngo ayashyireho umucyo abantu bave mu rujijo.

Ku itariki 19 Ugushyingo 2025, nibwo urwego rw'igihugu rushinzwe iterambera, RDB, rwatangaje ko amasezerano yari hagati y'u Rwanda na Visit Rwanda azarangirana n'umwaka w'imikino wa 2026. Ni amasezerano agiye guhagarikwa mu bwumvikane bw'impande zombi nyuma y'imyaka igera ku munani bakorana.

Nyuma yo gutangaza ibi nta makuru yari ahari agaragaza impamvu y'ihagarikwa ry'aya masezerano ndetse iki kintu Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ni kimwe muri byinshi yagarutseho.

Ubwo yabazwaga impamvu yo guhagarika aya masezerano hagati ya Arsenal FC na Visit Rwanda yatangaje ko imyaka Umunani bari bamaze bakorana atari imyaka micye ndetse ko ibyo gutandukana bitazatuma areka gukomeza kuyikunda. 

Yagize ati " Imyaka umunani ntabwo ari igihe gito ndatekereza. Turacyafite andi makipe nka Atletico Madrid, PSG n’andi. Rero ibyo ntibyagakwiye kuba ikibazo. Ariko kuri njye nzakomeza mbe umukunzi wa Arsenal. Mu gihe nzaba mfite umwanya, nzajya ngenda ndebe umupira."

Perezida w'u Rwanda, yagarutse by'umwiharika ku masezerano Visit Rwanda yari ifitanye na Arsenal FC yemeza ko yari ay'ubucuruzi ashobora kongerwa cyangwa ntiyongerwe kuko hari ibyo impande zombi zitumvikanyeho.

Yagize ati " Ubufatanye twari dufitanye mu myaka umunani, ni amasezerano y’ubucuruzi . Ubufatanye mu by’ubucuruzi rero bushobora kuvugururwa igihe icyo ari cyo cyose. Bushobora kuvugururwa mu mwaka umwe cyangwa mu myaka ibiri. 

Ndeba ku ruhande rwanjye niba amasezerano arangiye tutarabonye ibihagije, ubwo tukabona tutakomeza gushoramo menshi, urundi ruhande na rwo rukavuga utyo. Hari amasezerano yari ari kujya mbere, hari ibyari birimo bihindurwamo, ariko abantu bacu n’abo ku ruhande rwabo bagira ibyo batumvikanaho, bagera aho bemeranya ko hashakwa undi mufatanyabikorwa wahaza ibyifuzo byacu. Uko ni ko kuri ku byabaye."

Yakomeje agaruka kandi ku byo DRC yagiye ikora kugira ngo aya masezerano ahagarare guhera mu ntangiriro yo kuyasinya kubera kutavuga rumwe hagati y'ibihugu byombi.

Yagize ati " Muribuka ko RDC yagiye mu Bwongereza kenshi, ikabwira Arsenal ngo hoya mwikora ibi, mukore ibi, ikabivuga guhera mu ntangiriro y’iki kibazo(kutumvikana hagati y’ibihugu byombi), ikabisubiramo inshuro nyinshi. 

Yakomeje agira ati " Igisekeje ni uko ubwo RDC yari itsinzwe, batangiye gushaka noneho amakipe na bo bagirana imikoranire. Ni ukwiruka ku bintu, waruha na we ukajya kuri bya bindi nka byo warwanyaga. Ibyo birerekana ko babikoraga ngo basebye u Rwanda, atari ukubera ko amasezerano yari afite ikibazo.”

Muri 2017, nibwo Visit Rwanda na Arsenal FC batangiye gukorana. Hari byinshi u Rwanda rwagezeho harimo kwinjiza amafaranga menshi binyuze mu bazaga gusura igihugu ariko kandi hari abanyabigwi batandukanye baje mu Rwanda mu bikora bitandukanye byinjirije igihugu.

Perezida Paul Kagame ni umufana ukomeye wa Arsenal FC 

Arsene Wenger watoje Arsenal FC ari kumwe na Perezida 

Perezida Paul Kagame nubwo Arsenal FC izahagarika gukorana na Visit Rwanda azakomeza ayikunde

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Nzakomeza mbe umufana wa Arsenal FC! Perezida Paul Kagame nta cyatuma areka gufana Arsenal FC

Nov 28, 2025 - 08:54
Nov 28, 2025 - 09:03