Umutoza wa Etincelles FC yateguje APR FC kuyisubira
Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdoul uzwi nka Bekeni yateguje ikipe ya APR FC kongera kuyitsinda no mu gikombe cy’Amahoro.
Ibi uyu mutoza wa Etincelles FC yabigarutseho nyuma y’umukino ikipe ye yakinnye na APR FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda, warangiye ikipe ya Etincelles FC itsinze ibitego 2-1.
Ni ibitego bya Etincelles FC byatsinzwe na Iraguha Awadi ndetse na Dusabimana Anselme, ku rundi ruhande ikipe ya APR FC yatsindiwe na Cheick Djibril Ouattara.
Bekeni mu kiganiro yagiranye na Mugenzi wacu, Gakuba Romario, yatangaje ko nubwo APR FC izaza ari Intare yakomeretse ariko nabo bazaza babaye imbogo kandi nubwo Intare ari yo iba ihabwa amahirwe ariko hari igihe imbogo yayihitana. Bekeni avuga ko nibahabwa byose bazatsinda APR FC.
Yagize ati “ Yego, birashoboka ko ari intare natwe tukaba imbogo, urumva rero birakomeye cyane. Intare iza ihabwa amahirwe ariko rimwe na rimwe hari ubwo igenda imbogo iyihitanye. Kuvuga ngo bazadutsinda, twebwe mu bushobozi bucye dufite nibutugeraho ntabwo APR FC izadutsinda.”
Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdoul Bekeni, akomeje kwigarurira benshi kuko atangaza amagambo akomeye kandi ibyo atangaje bikagenda uko yabivuze. Uyu mutoza aheruka gutangaza ko azatsinda APR FC ndetse ahita anabikora.
Uyu mukino utegerejwe na benshi uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mata 2026. Ni umukino ikipe ya Etincelles FC iraza kwakira kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu. Umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha tariki 28 Mata 2026.

Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdoul Bekeni yatangaje ko agomba kongera gutsinda APR FC

Kinyarwanda
English
Swahili









