Rayon Sports yaguye miswi na Gorilla FC mu gikombe cy’Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro.
Ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugora, nibwo umukino watangiye. Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ihuzagurika cyane ari nako ubona Gorilla FC yo ituje ikina umupira mwiza.
Ku munota wa 9, ikipe ya Gorilla FC yabonye igitego cya mbere ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports barangaye kugeza umupira wari utewe na Mosengo Tansele ukorwaho n’umusore wa Gorilla FC usanga aho Kanamugire Rogers ahagaze ahita atsinda igitego cya mbere.
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugenda igerageza gukina imipira miremire ariko ukabona abasore ba Gorilla FC mu kibuga hagati ndetse na ba myugariro batuje bakayigarura nta gihunga.
Ku munota wa 49, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Ndayishimiye Richard kuri Kufura. Ni igitego yatsinze nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Mugisha Didier. Igice ikipe cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.
Ku munota wa 63, Ikipe ya Rayon Sports yahushije amahirwe akomeye. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Ishimwe Ganijuru atera Santire ikomeye cyane Tambwe Gloire ashyizeho umutwe umupira ukubita ipoto uvamo.
Ku munota wa 66, Rayon Sports yongeye guhusha uburyo bukomeye. Ni uburyo bwabonywe na Habimana Yves wateye umupira Muhawenayo Gad agiye kuwufata arawuhusha ujya hanze gato y’Izamu.
Ku munota wa 73, ikipe ya Rayon sports yakoze impinduka, Mugisha Didier asohoka mu kibuga yinjizamo Sindi Paul Jesus. Ikipe ya Gorilla FC yakoze impinduka nayo Ndikumana Frank avamo hinjiramo Landry.
Gorilla FC yaje kubona kufura ishuro eshatu zikurikiranye ziterwa na Mosengo Tansele ariko ntizagira icyo zivamo.
Umukino warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1. Ni umukino wari uryoheye ijisho urebye imbaraga amakipe yombi yari afite yatumye abantu muri Sitade baryoherwa cyane n’uyu mukino. Umukino wo kwishyura hagati ya Rayon Sports na Gorilla FC, uzaba mu cyumweru gitaha ku wa Gatatu tariki 29 Mata 2026.

Kinyarwanda
English
Swahili









