Abatega imodoka zitwara abagenzi muri rusange biyongereho 15%
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yatangaje abantu bakoresha bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange biyongereyeho 15%, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zo kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi.
Izi ngamba zafashwe muri Werurwe 2026 mu rwego rwo guhangana n’izamuka by’ibikomoka kuri peteroli riri guterwa n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatangijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije Isiraheli kurwanya Iran.
Ibi Minisitiri w'intebe Nsengiyumva yabigarutseho mu kiganiro n’Abanyamakuru yagiranye n'abanyamakuru cyari kigamije by’umwihariko kurebera hamwe ishusho rusange y’ubukungu bw’Igihugu n’imibereho y’abaturage ku wa 6 Kamena 2026.
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yavuze ko kuba Leta yarashyize imbaraga mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bigamije kureba ko Igihugu cyabasha kubungabunga ibikomoka kuri peteroli ndetse abaturage bagakora ingendo bitabagoye cyane ko iyo ntambara ikomeje gushyira igitutu ku bihugu biri mu nzira y’Amajyambere n’u Rwanda rurimo.
Ati “Abitabiriye kugenda na bisi biyongereho 15% kandi tuzakomeza kugenda dushyiraho uburyo butuma bakomeza kuba benshi.”
Yakomeje avuga ko kwihaza ku ngufu n’ibikomoka kuri peteroli ari ikibazo kigira ingaruka no ku ibiciro rusange ariko imodoka rusange zizakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo na bike bihari bikoreshwe neza.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko gukoresha ubwikorezi rusange ari amahitamo y’umuturage, ariko ko Leta ishyiraho uburyo bufasha abifuza kubukoresha, cyane cyane mu gihe ibiciro bya lisansi na mazutu bikomeje kuzamuka. Ati “Ntabwo duhatira abantu ngo mujye muri bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Umuntu ushoboye kwishyura ibiciro bya peteroli, umuntu ushoboye kwishyura ubundi buryo bwo kugenda, abifitiye ubushobozi ni uburenganzira bwe bwo kubikoresha.”
Nubwo bimeze bityo ariko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira aho ku wa 05 Kamena 2026, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko litiro ya lisansi yagumye ku 2 938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yageze ku 2 927 Frw ni ukuvuga ko yiyongereyeho 700 Frw.
Kuva muri Werurwe 2026, igiciro cya lisansi cyazamutseho 47,7%, kiva ku 1 989 Frw kuri litiro kigera ku 2 938 Frw ari na cyo giciro kiriho muri iyi Kamena, mu gihe mazutu yazamutseho 50,3%, iva ku 1 948 Frw kuri litiro yari iriho muri Werurwe igera ku 2 927 Frw.

Kinyarwanda
English
Swahili








