Nyakabanda: Inkumi ebyiri zafungiwe mu kabari zizizwa kumena ibirahuri
Abakobwa babiri barimo uwitwa Alice n'uwitwa Keza bafungiwe mu kabari gaherereye mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda,Akarere ka Nyarugenge nyuma yo kumena ibirahuri bari barimo kunyweramo inzoga.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 15 Werurwe 2026.
Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko aba bakobwa ako kabari bafungiwemo nijoro kari karengeje amasaha yo gukora.
Bavuga ko nyuma yo gufungwa, umwe mu bashinzwe umutekano mu Kagari ka Kamuhoza ari we watabaye bwa mbere ndetse hahise hitabazwa polisi.
Uwitwa Habiyambere Vincent yagize ati "Ni abakobwa babiri bari barimo kunywa inzoga bemrna ibirahuri ariko banga kubyishura noneho barabafunga biba ngombwa ko hitabazwa polisi."
Undi yagize ati " Ni ahantu babeshya ko haba sauna byabereye noneho abo bakubwa nanga ko bataha biba akavuyo hitabazwa inzego z'umutekano."
Abaturage bavuga ko utubari twinshi muri uwo murenge wa Nyakabanda dukomeje gukora mu masaha tutemerewe nyuma y'aho umunyamabanga wako ahagaritse by'agateganyo kubera amakosa atandukanye yakoze.
Ubwo ahagana saa mbiri z'amanywa UKWELITIMES yateguraga iyo nkuru, Polisi ikorere mu Mujyi wa Kigali yari yamaze kugera kuri aka kabari kugira ngo ihoshe izo mvururu.
Polisi yahise ihagera nyuma yo gutabazwa


Kinyarwanda
English
Swahili









