issa
Umuyobozi Mukuru wa RGB, yagaragaje impinduka zabaye mu miyoborere

Feb 6, 2026 - 16:27
 0

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yaberaga muri Kigali convention center mu karere ka Gasabo, yagaragaje ishusho y'impinduka zabaye mu miyoborere y'Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko imiyoborere y'u Rwanda ishingiye ku nyungu z'umuturage mu gihe mbere yari ishingiye ku nyungu z'abayobozi.

Ibi Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'imiyoborere RGB, yabigaragarije  mu kiganiro cyahawe abitabiriye inama y'Igihugu y'Umushyikirano kibanze ku miyoborere Uburezi n'umurimo.

Umuyobozi w'urwego rw'Igihugu rw'imiyoborere RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard yagaragaje impinduka zabayeho mu miyoborere y'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko imiyoborere ubu ishingiye ku muturage mu gihe mbere yabaga ishingiye ku nyungu z'abayobozi bayobora icyo gihe.

Yagize ati "Ishusho y'imiyoberere mu Rwanda yarahimdutse cyane, Ukurikije n'icyo gihe muvuga cya kashe, kasho na kashi..  Ubu mu  Rwanda imiyoborere ntabwo ari ibyo bitekerezo byo mu bitabo gusa, kuko imiyoborere uyisanga mu buzima bwa buri munsi bw'umuturage. Iyo imiyoborere ari myiza, inzego zirakora, serivisi itangirwa ku gihe neza, umuturage akumva ijwi rye ririmo kumvikana kandi akumva yubashywe anarinzwe. Mu myaka myinshi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari imiyoborere mibi, inzego zidakora nibyo zikoze serivisi zikazitanga mu buryo bw'ivangura. "

Dr Uwicyeza yakomeje agaragaza Ishingiro ry'ihame ry'imiyoborere ubuyobozi bw'u Rwanda bwiyemeje kwimakaza.

Yagize ati "Mu kubaka Igihugu twahisemo kubaka Igihugu gishingiye ku kurengera no guha serivisi Abanyarwanda bose nta vangura. Muri ubwo bushishozi n'amahitamo niho Urwego rw'Imiyoborere ruziramo, rugakora ubushakashatsi bugaragaza buri mwaka aho duhagaze mu miyoborere no mu mitangire ya serivisi. Ishusho bitwereka nuko twageze kuri byinshi mu myaka 31 ishize,  ubu miyoborere igenda neza inzego zirakora hari n'icyo cyizere hagati y'abaturage na Leta."

 Dr Doris Uwicyeza yanavuze uruhare ubushakashatsi ku miyoborere n'imitangire ya serivisi bugira mu mibereho y'abaturage.

Yagize ati "Ariko bikanatugaragariza ko hari ahantu dukwiye gushyira imbaraga cyane mu mitangire ya serivisi, cyane ko abaturage ubu abenshi bajya mu ishuri bakagira ubwo bumenyi bagakoresha ikoranabuhanga, nibyo bitegereza ku mitangire ya serivisi biriyongera bikanahinduka, aho umuturage mbere yishimiraga ko serivisi zihari, ubu arenzaho akavuga ngo yego serivisi zirahari, ariko akavuga ngo ese zirihuse, zinakoresha ikoranabuhanga, zinanteza imbere? Nabyo n'ibintu bakomeza basaba."

 Dr Uwicyeza yunzemo ati" Natanga urugero nko mu burezi, umubyeyi kuba yabasha kohereza umwana wawe ku ishuri, nicyo kerekanaga ko serivisi zihari zikora. Ubu barabishima ko umwana abasha kujya mu ishuri ariko bareba kure,  bakavuga ngo ese uwo mwana ubumenyi akura mu ishuri buzamuhesha akazi?"

Inama y' Igihugu y'Umushyikirano yaberaga muri Kigali convention center mu gihe mu Ntara buri Ntara yari ifite site y'Umushyikirano. 

Feb 6, 2026 - 16:55