issa
Kigali: Yafatiye umugore we mu bwogero bwo muri sauna ari kogana n’undi mugabo

Mar 23, 2026 - 11:00
 0

Umugabo wo mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, yafatiye umugore we mu bwoger bwo muri Sauna ari kogana n’undi mugabo bari bayisohokaniyemo.

Ibi byabereye muri Sauna iherereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge ku mugoroba wo ku wa 22 Werurwe 2026.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko uwo mugore yari yasohakanye n’undi mugabo muri sauna iherereye mu Nyakabanda maze umwe mu baturage bamuzi amubonye ahamagara kuri umugabo we kuri telefone arabimubwira.

Bavuga ko umugabo w’uwo mugore akimara kumenya ayo makuru yahise atega moto, ajya muri iyo sauna nyuma azakwibonera umugore we asohokanye n’undi mugabo mu bwogero bose bambaye amasume.

Uwitwa Kanamugire Alain yagize ati “ Umugabo yari arimo kureba umupira mu kabari o ku Muhima noneho undi mugabo umuzi niwe wamuhamagaye amubwira aho bari amubwira n'ikigabo bari kumwe nibwo yahageze asanga barangije koga barimo gusohoka mu bwogero.”

Yakomeje agira ati “ Uwo mugabo nyine nawe yishyuye amafaranga ye bagira ngo agiye nawe agiye kujya muri sauna ku buryo basohotse baseka ariko umugore akimukubita amaso agwa mu kantu atangira kwigira nk’aho uwo mugabo bari kumwe bataziranye ariko umugabo ahita amubwira ngo bagumane kandi ntiyibeshye kumutahira mu rugo.”

Uyu mugabo wasanganye umugore we undi mugabo muri iyo Sauna, we yabwiye umunyamakuru wa UKWELITIMES, wari muri iyo sauna ko yari afite amakuru y’uko ajya amuca inyuma.

Ati “  Ubu se arashaka guhakana iki simwifatiye koko? Buriya abagore bagakwiye kujya bamenya ko iminsi y’umujura ari 40 rero aho kugira ngo azagire ibirwara antera yacaho nanje nkacaho.”

Yaboneyeho gusaba inzego zibishinzwe gushyira imbaraga mu kurwanya ubusambanyi bubera muri sauna massage kuko hatagizwe igikorwa ingo nyinshi zizasenyuka.