Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudatinya amateka, bagakomeza kwiteza imbere
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda ko bashoboye ariko nawe ubwe yibaza ikibazo kibaho ugasanga ibyo biyemeye mu nama nk’iyi y’umushyikirano ubutaha bagarutse nta cyakozwe, aheraho asaba abanyarwanda kwirinda guheranwa n’urwitwazo rw’amateka ahubwo bagakomeza urugendo rwo kwiteza imbere badakangwa n’abanyamahanga bagerageza kubagumisha mu bukene.
Mu ijambo risoza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko Abanyarwanda n’abandi Banyafurika bahuye n’ingorane z’uko badakora ibyo bagomba gukora nubwo bafite ubushobozi bwo kubikora.
Yasobanuye ko Abanyafurika bashoboye anahereye kubanyarwanda ubwabo, avuga ko batagomba gutinya ababateye ibibazo kuva kera, ndetse n’ubu bakibakurikirana, bagasubiza inyuma abafite ubushake bwo gutera imbere.
Ati “ Politiki ni umuco, iyo wifitemo ubushobozi, ubumenyi, ibikenewe byose ariko ntihagire ikikuvamo kigaragara haba hari ikibazo”.
Agaruka kuri Afurika muri rusange yavuze ko abanyafurika bahora bitwaza abazungu bateje ibibazo kuva kera bagikomeje gusubiza inyuma uyu mugabane bakoresheje amayeri menshi.
Ati: "Bahora bagucubya, wajya gutera imbere bagakoresha amayeri menshi bakagusubiza inyuma, rimwe na rimwe bakugirira imbabazi bakaza bakakuzamuraho gato, ntupfe ntukire, ugahora uri aho, niko Afurika ibaye….. ariko ubyemerera iki? Washyizeho uburyo bwawe ukoreraho, ukagera ku cyo ushaka."
Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyafurika badakwiye kwemera ko bagomba kubaho mu buzima bwo kubangamirwa n’abashaka kubasubiza inyuma, ahubwo bagomba gushyiraho uburyo bw’imikorere bugamije kugera ku ntego zabo, kabone n’iyo ibikorwa byo kubasubiza inyuma bikomeza.
Yongeyeho ko kuba Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo, bamenya inkomoko yabyo ndetse n’aho babona ibisubizo, batagomba gutinya abagerageza kubabuza kugera ku ntego zabo.
Ati "Twifitemo ubushobozi, ibintu byose turabyumva, ibibazo inkomoko zabyo turazizi ndetse n’ibisubizo, ariko hagati aho tukarindagira... Wemerera iki se? ikibazo ni wowe wemera kurindagira"
Perezida Kagame kandi yavuze ko Abanyarwanda badasabwa gukemura ibibazo byose by’Isi, ariko ko bafite ubushobozi bwo gukemura ibyabo bwite, bagafata ingamba zo kwirinda amacumu y’abashaka kubasubiza inyuma.
Perezida Kagame yasoje ijambo rye ashimangira ko gukomera ku ntego no kwirinda guheranwa n’amateka arimo ubucakara n’ubukoloni ari byo bizafasha Abanyarwanda n’Abanyafurika kugera ku iterambere rirambye. Yibukije abaturage ko bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byabo no gushyiraho uburyo bwiza bwo kwiteza imbere, bityo bakazahesha igihugu cyabo n’abaturage amahirwe yo kubaho mu buzima bwiza, bwigenga kandi butekanye.


Kinyarwanda
English
Swahili









