Maxime Prévot yaba afite umukoro wo kuva i Kigali azahuye Umubano w'ububiligi n'uRwanda?
Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'ububiligi Maxime Prévot,ari i Kigali aho yitabiriye Inama ya 46 y'abaminisitiri bo mu muryango w'ibihugu bihuriye mu muryango w'ibihugu bivuga i gifaransa bizwi nka La Francophonie iri kubera i Kigali
Uruzinduko rw’uyu muyobozi Mukuru muri Guverinoma y'ababiligi Bwana Maxime Prévot, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba na Minisitiri w’Intebe Wungirije uri i Kigali aho yitabiriye inama ya 46 y’Abaminisitiri b'ibihugu bihuriye mu muryango wabavuga i gifaransa, rwongeye kuzamura impaka ku mubano hagati y'u Rwanda n'ububiligi, umubano udahagaze neza muri iyi minsi.
Kugeza ubu, inzobere mu by’ububanyi n’amahanga zemeza ko uru ruzinduko rudakwiye gufatwa nk’urwo kwitabira inama gusa, ahubwo ari intambwe y'ingenzi mu mubano mushya hagati y’ibihugu byombi.
Amateka y’umubano hagati y’u Rwanda n'ububiligi afite imizi mu gihe cy’ubukoloni, aho ububiligi bwagize uruhare mu miyoborere y’u Rwanda kugeza mu 1962. Aya mateka arimo impaka zishingiye ku miyoborere, politiki yo gucamo abaturage ibice, ndetse n’ingaruka zagiye zigaragara mu mateka y’igihugu cy'uRwanda.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umubano hagati y’ibihugu byombi waranzwe no kutizerana, ibirego bya politiki ku mpande zombi, n’ibibazo by’ubutabera ku bakekwaho uruhare muri Jenoside bahungiye mu Bubiligi. Hari kandi ibibazo byagiye bivugwa ku bufatanye mu butabera n’iperereza byatumaga imigenderanire rimwe na rimwe isubira inyuma. Mu bihe bya vuba, ibitekerezo bitandukanye ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo byagize ingaruka ku buryo leta y'uRwanda na leta y'ububiligi zaciye umubano, ariko ibi byose ntibyabuza ibihugu kuganira no gushaka umubano wubakiye ku nyungu rusange nubwo ntacyagezweho.
mu minsi ishize mu kiganiro cyihariye na Ministri w'ububanyi n'amahanga w'uRwanda Amb.Olvier Nduhungirehe yari yatangarije ukweli times ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba na Minisitiri w’Intebe Wungirije w'ububiligi bwana Maxime Prévot azaza mu rwanda ariko azaba aje kwitabira inama ya 46 y’Abaminisitiri ba La Francophonie,ariko ntakindi kirenzeho cyizaba kimuzanye kuko imyitwarire y'igihugu cye cy'ububiligi idatanga icyizere ko umubano w'ibihugu byombi wakongera kuba mwiza mu gihe cya vuba aha.
mu mboni z'abasesenguzi batandukanye, baganiriye na ukweli times batubwiye ko Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'ububiligi Maxime Prévot, mu Rwanda mu nama ya 46 y’Abaminisitiri ba La Francophonie, rushobora gusiga hari intambwe itewe mu kuzamura umubano hagai y'ibihugu byombi cyangwa rugasiga rwerekanaye uruhande ububiligi buhagazeho dore ko hari abemeza ko ububiligi ruri gufasha leta y'uburundi niya repubulika iharanira demokarasi ya congo gukomeza kwatsa umuriro mu burasirazuba bwa congo.


Kinyarwanda
English
Swahili









