Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO yageze i Goma nyuma y’igihe kinini indege zitahagera
Umuyobozi w’agateganyo w’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akaba n’Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, Vivian van de Perre, yageze ku kibuga cy’indege cya Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026.
Yahageze anyuze mu kirere, mu rugendo rufatwa nk’intambwe ikomeye mu bikorwa bya Loni, nyuma y’igihe kirekire indege zitagera mu mujyi wa Goma kuva muri Mutarama 2025.
Uku kongera gufungura inzira y’indege ijya i Goma bifatwa nk’icyemezo gifite akamaro mu koroshya ibikorwa bya MONUSCO n’izindi nzego mpuzamahanga zikomeje gukorera mu burasirazuba bwa RDC, aho umutekano umaze igihe uhungabanye.
Kuva indege zahagarara kugera i Goma, ibikorwa byinshi by’ubutabazi, ubufasha bw’ikiremwamuntu n’imigendekere y’abakozi ba Loni byari byaragowe n’ibibazo by’ingendo. Kugera kwa Vivian van de Perre bishimangira ko hari icyizere cy’uko ibikorwa byasubukurwa mu buryo bwuzuye.
MONUSCO ikomeje kugira uruhare mu gushyigikira inzego za Leta ya RDC mu guharanira amahoro no kurinda abasivili, by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ikunze kugaragaramo ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Kuba k’uru rugendo bishobora no gutanga icyizere ku baturage ba Goma n’inkengero zayo, bari bamaze igihe bahangayikishijwe n’ihungabana ry’ingendo zo mu kirere ndetse n’ingaruka zabyo ku buzima n’ubukungu bwabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









