issa
Perezida Trump yatunguwe n'uburyo Joseph Boakai wa Liberia avuga Icyongereza kinyomoye

Jul 10, 2025 - 11:38
 0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatunguye n'uburyo Perezida wa Liberia, Joseph Boakai avuga Icyongereza kinyomoye ndetse aza no kumubaza aho yakigiye.

Ibi Trump yibigarutse ubwo yakiraga abayobozi batanu b'ibihugu bya Afurika yari yatumiye muri White House, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025. Aba barimo Perezida wa Liberia, Joseph Nyuma Boakai, Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, na Umaro Sissoco Embaló wa Guinea‑Bissau. 

Donald Trump ajya gushima imivugire y'icyongereza cya Perezida Boakai, byaturutse ku magambo ye aho yagize ati "Liberia ni inshuti ya kera y’Amerika kandi twemera politiki yawe yo kongera kugira Amerika nziza, turabashimira cyane kuri aya mahirwe mwaduhaye." 

Perezida Joseph Boakai yavuze atya mbere y'uko aganira na Trump byinshi ku bijyanye n'ishoramari hagati y'ibihugu byombi nk'uko ari nabyo byari ku murongo mugari w'ibiganirwaho.

Trump mu gutangara cyane yahise abaza mugenzi we Boakai aho yize kuko avuga Icyongereza neza cyane. 

Ati "Icyongereza cyiza cyane, Wacyize he ku buryo ukivuga neza gutya?" Boakai aseka!! "Mu Liberia?” Trump amubaze." Yego nyakubahwa," Boakai arasubiza.

"Biratangaje," Trump avuga. "Hari abantu twicaranye hano batavuga neza Icyongereza nkawe." 

Liberia yashinzwe mu 1822 nk’ubutaka bwari ubw'abirabura b’Abanyamerika bari barabohowe, igitekerezo cyazanwe n’Abazungu bashakaga uburyo bwo gukemura ikibazo babonaga gishobora kuvuka ku birabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo guca ubucakara. Icyongereza ni ururimi rukoreshwa muri Liberia, haba mu nzego za Leta ndetse n'ubuzima bwa buri munsi nubwo hari n’izindi ndimi gakondo zivugwa.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaye Perezida Donald Trump, ku kuba atari azi amakuru amwe y'ibanze ku bakuru b'ibihugu yari yakiriye, nko kuba atari aziko Icyongereza ari ururimi rukoreshwa muri Liberia.

Donald Trump yari yakiriye abayobozi batanu b'ibihugu bya Afurika 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Perezida Trump yatunguwe n'uburyo Joseph Boakai wa Liberia avuga Icyongereza kinyomoye

Jul 10, 2025 - 11:38
Jul 10, 2025 - 12:41