Don Jazzy yahaye umurwayi miliyoni 5 z’amanayir, Davido yiyemeje gutera inkunga umufana we, Chris Brown yasize abagore batandatu muri Hoteli (Avugwa hanze)
Umushoramari mu muziki wa Nigeria, Don Jazzy yahaye Biodun Okeowo, umukinnyi wa filime muri Nollywood asaga miliyoni eshanu z’amanayira akaba ari hafi $3266. Ni amashusho yasakaje ku mbuga nkoranyamba ashimira Don Jazzy aho yagaragaje ishimwe nyuma y’uko afashijwe. Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze yifurije Don Jazzy gukomeza guhirwa mu ishoramari no kugira ubutunzi bwinshi.
Davido yiyemeje gufasha umufana we
Davido yiyemeje gufasha umufana we witwa Diva Berry ku mbuga nkoranyamba yemerewe ubufasha na Davido nyuma y’uko bakozanyije ndetse Davido akareka gukurikira uwo mukobwa kuri X. Nyuma y’uko uwo mukobwa yanditse amagambo atarashimishije Davido ku rubuga rwa X, undi yahisemo kurekera kumukurikira, ariko abafana ba Davido ntabwo babyakiriye bitewe n’uko bakije intambara y’amagambo kuri Davido nawe asanga yari yamurenganyije yongera kumukurikira.
Diva Berry yongeye kwandika kuri X asaba imbabazi Davido bityo nawe aramubabarira aniyemeza kumufasha mu bucuruzi bw’ibijyanye n’imisatsi. Diva Berry asanzwe afite iduka ryo gucuruza imisatsi ku buryo atabayeho mu buzima bwiza. Ni umukobwa wari ufite inzozi zo gutunga imodoka ya Mercedes Benz Suz. Abafana ba Davido biyemeje kumufasha bakamugurira iyo modoka ndetse nyuma y’iminsi mike barayimugurira.
Yagarutse ku rubuga rwa X ku itariki 9 Nyakanga 2025 yerekana amashusho y’imodoka nziza ya Mercedes Benz Suz yandika amagambo yerekana ko abafana ba Davido bitwa 30 BG badakina kuko icyo biyemeje cyose bagishyira mu bikorwa.
Diva Berry yahise yiyemeza kuba umufana w’imena wa Davido ku buryo ahantu hose azabona abantu bavuga nabi Davido azamurwanira ishyaka.
Davido yanyuze ahatandikirwa ubutumwa mu gikari”DM’ asaba uwo mukobwa ingano y’amanayira akeneye ngo amushingire iduka ry’imisatsi kandi anamusaba banki akoresha ngo azayoherezeho.
Diva Berry nyuma yagarutse kuri X avuga ukuntu ari umufana wa Davido kuva mu 2011 ndetse ari umuntu wa gatanu yakurikiye kuri X kuva yatangira kuyikoresha.
Chris Brown yasize abagore batandatu muri hoteli
Chris Brown utajya wiburira ku nkuru z’inkumi n’abagore, ubwo yari mu Bufaransa ku itariki 8 Nyakanga 2025. Ni amashusho yagiye hanze binyuze kuri X y’uwitwa Fear Buck yasangije abamukurikira Chris Brown ari gusohoka mu cyumba cya hoteli akurikiwe n’abagore batandatu bamwirukaga inyuma. Muri abo bagore hari kandi Jada Wallace bamaze iminsi bagendana ahantu henshi, ibintu byanatangiye gutekerezwaho ko yaba ari umukunzi we mushya.


Kinyarwanda
English
Swahili









