issa
The Ben na Bruce Melodie bagiye kwisungana mu bitaramo 

Nov 11, 2025 - 08:04
 0

Impande zombi zemeranyije ko ku 1 Mutarama 2026 mu gitaramo kizabera muri Bk Arena cya The Ben, Bruce Melodie azacyiririmbamo.

Abahanzi bakunzwe hano mu Rwanda no mu karere The Ben na Bruce Melodie bashyize umukono ku mesezerano yo kwisungana mu bitaramo aho buri umwe azajya yishyurwa miliyoni 10 Frw zo kwisuganya mbere yo kujya kuririmbira mu gitaramo cy'undi.

Umuhuro wabo wabereye mu rugo rwa Coach Gaël ku wa 10 Ugushyingo 2025 barasangira nyuma bashyira umukono ku masezerano.

 Ni ibiganiro byarimo Bruce Melodie, The Ben, Muyoboke Alex, Kenny Mugarura, Coach Gaël m'abashinzwe umutekano w'abahanzi.

Bemeranyije ko ku 1 Mutarama 2026 mu gitaramo kizabera muri Bk Arena cya The Ben, Bruce Melodie azacyiririmbamo.

Muri uwo mwaka kandi Bruce Melodie azazenguruka igihugu akora ibitaramo, The Ben azabiririmbamo.

Impande zombi zahamirije aya makuru UKWELITIMES ku buryo ikigiye gukurikiraho ari ukwitegura The New Year Groove. Aba bahanzi bahuriye ku kuba bamaze ikinyacumi bakunzwe nubwo buri umwe akora umuziki utandukanye n'uwa mugenzi we.

Nibo bamaze imyaka itanu bihariye ibitangazamakuru mu gushyushya abantu mu mutwe aho uwagiraga amahirwe yo kuvugana n'itangazamakuru atahwemaga kuvuga ku wundi mu buryo bukurura impaka mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Ubu rero bari barafashe umurongo wo kudashondana buri umwe akora ibye nubwo itangazamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga batigeze babaha agahenge mu kubagereranya.

The Ben afite ugahigo ko gukora ibitaramo byinshi bikagira ubwitabire hano mu Rwanda no mu Karere kuva 2008 kugeza ubu.

Bruce Melodie afite agahigo ko kugira album yumviswe n'abarenga miliyoni 40 ku mbuga zicuruzwaho imiziki no kuba Colourful Generation ariyo album yaguzwe amafaranga ($300,000) menshi mu mateka ya muzika nyarwanda.