Umutoza wa Al Hilal SC yiyemeje gushimisha abakunzi ba shampiyona y’u Rwanda nta gutoranya
Umutoza wa Al Hilal Omdruman, Laurențiu Aurelian Reghecampf, yatangaje ko abakunzi b’umupira w’amaguru uyu mwaka bagiye kubona umupira mwiza ndetse ko abona shampiyona y’u Rwanda irimo amakipe akomeye butyo bizamuha kwitegura neza.
Ibi uyu mutoza yabitangaje mu kibganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino wahuje Al Hilal Omdruman na AS Kigali wari uwa gishuti warangiye ikipe ya Al Hilal itsinze ibitego 2-0.
Ni umukino AS Kigali yakinnye neza ariko ubona ko irushwa cyane na Al Hilal SC Omdruman kuko byashobokaga ko inatsinda ibitego birenze bibiri kuko mu gice cya kabiri yahushije ibitego byinshi.
Umutoza wa AL Hilal SC, Laurentiu Aurelian yatangaje ko uyu mukino bawiteguye bazi ko ari uwa shampiyona ariko hazamo ibibazo ariko yizeye ko bizakemuka bagatangira gukina shampiyona.
Yagize ati “ Yego, twe twari twiteguye gukina umukino wa mbere wa shampiyona, ariko ntabwo byabaye uko uyu munsi. Nizera ko ikibazo kiriho kizakemuka vuba. Wari umukino mwiza cyane, ndishimye ku buryo abakinnyi banjye bakinnye, kandi turabyishimiye.”
Uyu mutoza yavuze ko Shampiyona y’u Rwanda yishimiye kuba ikipe ye igiye kuyikinamo ndetse ko yizeza abakunzi b’umupira w’amaguru kuzabona imikino myinshi myiza bitume urwego rwa shampiyona ruzamuka.
Yagize ati “ Dufite ibyiza byo kuvuga kuri shampiyona yanyu. Twishimiye cyane kubona amahirwe yo kuyikiramo. Ni ishema rikomeye kuri twe kuba hano, kandi nifuza ko abafana n’abakunzi b’umupira bazabona imikino minshi myiza, ifite abo duhanganye beza, bityo byose bizazamure urwego rw’umupira muri rusange.”
Laurentiu Aurelian nyuma yo guhura na APR FC muri CECAFA Kagame Cup byahise bimuhereza ishusho ya shampiyona y’u Rwanda ari naho ahera yemeza ko amakipe ayikina akomeye bityo abona bizatuma yitegura neza n’andi marushanwa ari imbere.
Yagize ati “ Nzi neza ko mufite amakipe akomeye muri shampiyona yanyu. Twigeze gukina na APR FC mu mikino ya CECAFA, kandi bafite ikipe ikomeye cyane. Ni byiza cyane kuri twe kugira amarushanwa yemewe kuko abakinnyi bakeneye gukina imikino nk’iyi ifite igitutu n’ibyo byose biza mu mikino yemewe. Niyo mpamvu byari ngombwa kuza hano, kandi ndashimira buri wese wadufashije kuba hano. Nizeye ko ikibazo kiriho kizakemuka vuba, maze ubutaha tuzaboneke mu mikino wemewe.”
Al Hilal SC Omdruman imaze iminsi 12 hano mu Rwanda aho irimo kwitegura gukina shampiyona y’u Rwanda nubwo CAF itaraha umugisha ubu busabe ndetse kandi irimo no kwitegura imikino ya CAF Champions League aho iri mu itsinda rimwe n’amakipe arimo MC Alger, Mamelodie Sundowns ndetse na Saint Loi Lupopo.


Kinyarwanda
English
Swahili









