Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports yatunguranye
Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino twabonye Kiyovu Sports ikina umupira benshi batari biteze.
Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba, nibwo umukino wahuje Kiyovu Sports na Rayon Sports watangiye. Ni umukino utari woroshye wavuzwe kuva hasohoka ingengabihe ya Shampiyona.
Kiyovu Sports niyo yatangiye umukino neza igenda ishaka amahirwe yo kubona igitego hakiri kare cyane ariko ntibyahita bikunda. Iyi kipe wabonaga yinjiye mu mukino mbere, Rayon Sports wabonaga itangiye ihuzagurika.
Ku munota wa 9, Kiyovu Sports yabonye uburyo bukomeye bwagombaga kuvamo igitego ariko Rukundo Abdourhman Pa Play ateye, Pavel Nzilla urimo gufatira Rayon Sports kuri uyu mukino arayirokora.
Ku munota wa 23, Kiyovu Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko ntibyakunda. Ni nyuma y'umupira mwiza wafashwe na Moise Sandja Bulaya ageze mu rubuga rw'umuzamu wa Rayon Sports, Pavel Nzilla, ateye umupira uca hejuru y'izamu.
Ku munota wa 29, Kiyovu Sports yakoze impinduka hakiri kare cyane nyuma y'imvune yagizwe na Mbonyingabo Regis hinjira mu kibuga Bukuru Christophe.
Ku munota wa 43, Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Ndikumana Asman. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Tambwe Gloire agenda acenga ateye Santire umupira usanga aho Ndayishimiye Asman ahagaze ahita atsinda igitego.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Rayon Sports ari yo iri imbere n'igitego kimwe ku busa bwa Kiyovu Sports. Ni igice cya mbere twabonye Kiyovu Sports igerageza gukina ariko kirangira itabashije kubona intsinzi.
Igice cya Kabiri cyatangiye Rayon Sports ikora impinduka. Umutoza Afhamia Lotfi yakuyemo Sindi Paul Jesus hinjira mu kibuga Aziz Bassane.
Ku munota wa 57, Rayon Sports yongeye gukora impinduka ikuramo abakinnyi barimo Niyonzima Olivier Sefu na Habimana Yves, hinjiramo abarimo Bigirimana Abedi ndetse na Adam Bagayogo.
Kiyovu Sports nayo yahise ikora impinduka havamo Niyo David na Moise Sandja Bulaya hinjiramo Ishimwe Jean Rene na Tabou Tegra Crespo.
Nyuma y'amakosa akomeye yakozwe n'aba myugariro ba Kiyovu Sports, umutoza Haringingo Francis yakoze impinduka ku munota wa 78, Rwabuhihi Aime Plaside avamo hinjiramo Nkundimana Avit.
Ku munota wa 80, Kiyovu Sports yaje kubona amahirwe akomeye yo gutsinda igitego ku makosa akomeye ya ba myugariro ariko iyi kipe gutsinda igitego bikomeza kuba ingorabahizi.
Mu minota 3 y'inyongera, Rayon Sports yatsinze igitego cya Kabiri gitsinzwe na Ndikumana Asman wigaragaje cyane muri uyu mukino.
Umukino waje kurangira Rayon Sports itsinze Kiyovu ibitego bibiri ku busa. Ni umukino utari woroshye twabonye Kiyovu Sports yaje mu yindi sura benshi batari biteze.
Asman Ndikumana yatsinze ibitego 2


Kinyarwanda
English
Swahili









