Ibihumbi by’abantu byahuriye i Londres mu myigaragambyo y’irondaruhu
kuri uyu wa gatandatu ibihumbi by’abantu byateraniye mu mujyi rwagati wa Londres mu myigaragambyo aho bamwe barimo bashyigikira umunyapolitike witwa Tommy Robinson urwanya irondaruhu mu gihe abandi barwanaga nabo kubwo kwanga uwo munyapolitike.
Ibyo byasakaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho yagaragaje imyigaragambyo yakozwe n’abaturage ibihumbi bo mu mujyi wa Londres mu Bwongereza bigaragambyaga bashyigikira umunyapolitiki uvugwaho kurwanya irondaruhu mu gihe abandi baturage barwanaga nabo kubwo kumwanga mu myigaragambyo yiswe Unite the Kingdom.
Polisi ya Londres 'Metropolitan Police' yatangaje ko abapolisi bagera ku 1,000 bashyizwe ku mihanda ngo bacunge umutekano ndetse banahagarike abo bigaragambyaga kuko ngo bari batangiye imirwano ndetse ko bari baturutse mu bice by’icyaro bitandukanye birimo Leicestershire, Devon na Cornwall.
Ku rundi ruhande nyir’ubwite wateraga abantu gukora iyo myigaragambyo, Robinson, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ubu Londres ihagaze bwuma kubwo guha uburenganzira busesuye abaturage ngo barwanye irondaruhu ryugarije uyu mujyi.
Ni mu gihe kandi abigaragambyaga bari bafite amabendera y’igihugu cy’u Bwongereza, yo muntara ya majyepfo, amajyaruguru n’ay’u burengerazuba.
Mu maso y’abitabiriye, hagaragaraga ibyapa n’amabendera yanditseho amagambo agira ati “Stop the Boats”, “Send them Home” na “Unite the Kingdom”. Mu Kinyarwanda ugenekereje ni nko kuvuga ngo hagarika abinjira banyuze mu mato, bohereze iwabo, twunge ubumwe bw’ubwami.
Ibintu byahinduye isura ubwo muri iyo myigaragambyo hagaragaragamo bamwe mu bamaganaga abaryamana bahuje ibitsina, ndetse ngo uwo mugabo yagaragaye ateruye umusaraba munini wanditseho ngo 'RIP Charlie Kirk' aho ngo yibutsaga bamwe umunyapolitiki warasiwe muri Leta Zunze Ubumwe ku wa Gatatu.
Ni mu gihe kandi Robinson n’abari bamushyigikiye bari hafi ya gace ka Waterloo Bridge berekeza ku nyubako ya Whitehall, abandi bagera kuri 500 bari bateraniye hafi ya Russell Square, inyubako ndende iri muri uwo mujyi wa Londres, mu rugendo rwateguwe n’umuryango witwa Stand Up To Racism uyobowe na Robinson.
Polisi ya Londres yatangaje ko itigeze yifashisha ikoranabuhanga mu kurwanya iyo myigaragambyo nk’uko bisanzwe, ahubwo ko abapolisi bari bashyizwe kuri iyo mihanda ari bo bakurikiranaga ibyo byose byaberaga aho.
Umuyobozi muri Polisi ya Londres, Cdr Clair Haynes, yabwiye itangazamakuru ko polisi izakoresha ingamba zikomeye mu guhashya abarwana mu mwigaragambyo ndetse ko n’abo bivugwaho kugira imico y’irondaruhu irimo ivangura abantu mu mujyi wa Londres bazajya bahabwa ibihano nta mbabazi.
Nubwo kugeza ubu mu Bwongereza gukora imyigaragambyo bisa nk’aho byemewe kubwo guharanira ubwisanzure bw’abaturage, ariko nanone Polisi yaho ivuga ko imyigaragambyo ntaho ihuriye n’imirwano, bityo ko abo bose bagaragaje imirwano mu myigaragambyo bahanwa byihanukiriwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









