Perezida Trump yasuye Scotland acungiwe umutekano bihambaye
Donald Trump ari mu ruzinduko muri Scotland, aho yagaragaye ari gukina golf kuri Turnberry muri South Ayrshire mbere yo guhura na Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, mu biganiro bigamije guteza imbere ubucuruzi hagati y’inyanja ebyiri.
Trump Ategerejwe kandi guhura na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, n’uwa Scotland, John Swinney, ku wa Mbere ndetse no gufungura ku mugaragaro ikibuga cye cya kabiri cya golf muri Aberdeenshire.
Uruzinduko rwe rwatangiye ku wa Gatanu nijoro ubwo indege ya Air Force One yageraga ku kibuga cya Glasgow Prestwick. Trump yashimangiye ko bishimishije kugera muri Scotland kandi ashima ubuyobozi bwa Starmer na Swinney mbere yo guhura na bo.
Ku wa Gatandatu yakinnye golf ku kibuga cya Turnberry mu gihe ibikorwa by’umutekano byari byongerewe cyane, imihanda imwe igafungwa ndetse hanashyirwaho uruzitiro rukomeye hafi y’aho yakiniraga.
Mu gihe Trump yakomezaga ibikorwa bye, abantu benshi bagera mu magana bateraniye i Aberdeen no muri Edinburgh mu myigaragambyo yamagana uru ruzinduko. Nyuma yo guhura n’abayobozi ku wa Mbere no gufungura ikibuga cya Menie, ateganyijwe gusubira i Washington ku wa Kabiri. Biteganyijwe kandi ko azagaruka mu Bwongereza muri Nzeri mu ruzinduko rwemewe ku rwego rw’igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









