Cambodia na Thailand byatangiye ibiganiro ku gahenge, Trump yiyemeza kubahuza
Nyuma y’imirwano ikaze hagati ya Cambodia na Thailand yatangiye ku ya 24 Nyakanga, ibihugu byombi byatangiye kugaragaza ubbushake bwo guhagarika intambara, nubwo nta bwumvikane buragerwaho.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko yaganiriye n’abakuru b’ibihugu byombi, kandi ko yiteguye kubafasha kugera ku mahoro. Minisitiri w’intebe wa Cambodia, Hun Manet, yatangaje ko igihugu cye cyemeye agahenge kadashingiye ku kintu na kimwe, mu gihe Thailand isaba ko habanza ibiganiro byimbitse
Minisiri w’Intebe wa Kambodiya Hun Manet nyuma yo kuganira kuri Telefone na Trump Yasobanuye ko ubuhuza bwa Trump buzafasha cyane kurengera ubuzima bw’abasirikare n’abasivile benshi
Kuva iyi mirwano yatangira ku ya 24 Nyakanga abantu bagera kuri 33 barimo abasirikare n’ abasivile bamaze kwicwa naho ibihumbi by’abaturage ku mpande zombi bamaze kuva mu byabo
Trump yasabye impande zombi guhagarika imirwano vuba, avuga ko ibiganiro by’ubucuruzi bizasubukurwa ari uko amahoro abonetse. Ni mugihe biteganyijwe ko ku ya 1 kanama Leta Zunze Ubumwe za Amerika izatangira gusoresha 36% ku bicuruzwa bituruka muri Cambodia na Thailand, igihe nta masezerano yihutirwa yaba agezweho.
Ibihugu byombi biraregana gutangiza imirwano aho Thailand ivuga ko imirwano yatangiye ubwo ingabo za Cambodia zoherezaga indege z’ubutasi ngo zigenzure abasirikare ba Thailand bari hafi y’umupaka, Kambodiya yo ikavuga ko abasirikare ba Thailand barenze ku masezerano yari ahari, binjira hafi y’urusengero rwa Khmer-Hindu.
Amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi ashingiye ku mateka yo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abafaransa muri Cambodia, ubwo imipaka y’ibi bihugu yashyirwagaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









