Sudani y'epfo: Ingabo z’u Rwanda zakiriye Umuyobozi Mushya wa UNMISS
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zifatanyije n’iz’ibihugu birimo Bangladesh, u Bushinwa, Ethiopia na Nepal, zakiriye ku mugaragaro Madamu Anita Kiki Gbeho uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru w’ubu butumwa ndetse akaba n’Intumwa yihariye ihagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri iki gihugu.
Uyu muhango wo kumwakira waranzwe n’akarasisi ka gisirikare wabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS giherereye hafi y’umujyi wa Juba, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026.
Madamu Gbeho yashyizwe kuri izi nshingano n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, aho agiye guhagararira uyu muryango muri Sudani y’Epfo nk’Intumwa idasanzwe, asimbuye Nicholas Haysom witabye Imana ku wa 18 Werurwe 2026.
Izi nshingano zirimo kuyobora ibikorwa bya Loni bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano, ndetse no gufasha inzego za Leta n’abaturage ba Sudani y’Epfo mu gukomeza inzira y’iterambere n’ituze rirambye.

Kinyarwanda
English
Swahili









