issa
Eswatini: Umushahara muke watumye umusirikare yirasa arapfa

Apr 28, 2026 - 16:52
 0

Umusirikare wa Eswatini, Lt Col Colani Mdluli,  wari mu bashinzwe kurinda umutekano w'Umwami Mswati III, yirashe akoreshe imbunda ye, ahita apfa, bikekwa ko yabitewe n'ibibazobirimo no kutishimira umushahara muke yajyaga yinubira.

Ibi byabereye i Ezulwini mu gace ka Royal Villas ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026, ahagana saa tanu z'amanywa, ubwo bari mu birori byo kwizihiza imyaka 40 uwo mwami amaze ku butegetsi. Nkuko Swaziland News dukesha aya makuru ibitangaza.

‎Uwo Nyakwigendera yari mu bashinzwe kurinda umutekano w’abashyitsi bakomeye bari bitabiriye ibyo birori, barimo n’abakuru b’ibihugu bya SADC, aho bivugwa ko yirasiye imbere yabo.

‎Byabaye amasaha make mbere y’uko umwami Mswati III ayobora umuhango w’Umunsi w’Umuco wabereye mu ngoro ya Ludzidzini. Nyakwigendera Colani Mdluli yari umuhungu wa Boy Mdluli, wahoze ari umwe mu bantu ba hafi b’umwami.

‎Umuvugizi w’ingabo za Eswatini, Maj Sandile Gwebu, yavuze ko atiteguye kugira byinshi atangaza kuri uru rupfu, ariko yemeza ko iperereza rigikomeje. 

‎Yagize ati “Ntabwo twatanga ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo muri iki gihe, gusa inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyabiteye.”

‎Nubwo nta makuru arambuye yatangajwe n’igisirikare cya Eswatini, bamwe mu basirikare bakuru bo mu iperereza rya gisirikare hamwe n’abo mu muryango wa nyakwigendera, bemeje ko yapfuye.

‎Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko impamvu nyakuri itaramenyekana neza, ariko ko yari asanzwe agaragaza ko atishimira umushahara ahembwa.

‎Colani Mdluli yari mu barinda umutekano wa hafi w’umwami, ndetse akaba yari no mu itsinda ry’abasirikare bashinzwe kurinda umugabekazi , Ntombi Tfwala.

‎Icyakora mbere y’uko abakuru b’ibihugu bya SADC bagera muri Eswatini, abarinzi b’umutekano b’umwami n’uw’umwamikazi bashyizwe mu itsinda ryihariye ry’umutekano ryari rifite inshingano zo kurinda abo bashyitsi, rikora riyobowe n’abayobozi bakuru b’ingabo.

‎Umunsi w’Umuco wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abari ku butegetsi n’ababuvuyemo mu bihugu bya SADC, barimo Umwami wa Lesotho Letsie III, Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema, u wahoze ayobora Afurika y’Epfo Jacob Zuma, ndetse n’uwigeze kuyobora Botswana Ian Khama.

‎Abandi bayobozi bitabiriye barimo Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, uwa Mozambique Daniel Chapo n’uwa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa.

‎Ibyo birori byatangiye ku mugaragaro bibera kuri Stade ya Somhlolo, binitabirwa n’abami batandukanye bo ku mugabane wa Afurika, barimo Umwami w’abaZulu Misuzulu kaZwelithini.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Eswatini: Umushahara muke watumye umusirikare yirasa arapfa

Apr 28, 2026 - 16:52
Apr 28, 2026 - 18:08