Izindi ngabo za SADC  zatashye  zinyuze  mu Rwanda

May 5, 2025 - 09:18
 0

Ingabo za SADC, zari zimaze igihe  mu butumwa bwa SAMIDRC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatashye zinyuze mu Rwanda.

Icyiciro cya mbere cyavuye mu Burasirazuba bwa RDC ku wa 29 Mata 2025 cyari kigizwe n’imodoka 13 zirimo ibikoresho bya gisirikare n’abasirikare 57 babiherekeje. Aba bagiye ari nk’abagomba gutegura igice bagenzi babo bazabasangamo bakitegura gutaha iwabo.

Icyiciro cya kabiri cy’abasirikare ba SADC cyahagurutse i Rubavu ku mupaka w’u Rwanda na RDC ku mugoroba wo ku wa 4 Gicurasi 2025, kigizwe n’imoka zirimo izitwaye ibikoresho n’izitwaye abasirikare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 4 Gicurasi 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, yavuze ko ingabo za SAMIDRC zavuye muri RDC mu cyiciro cya mbere zageze muri Tanzania.

Ati “Ubu bamaze kugera mu gace ingabo zose zizahurizwamo, bategurira abandi ngo na bo baze.”

Ingabo zose zizava muri RDC zizanyura mu nzira y’ubutaka mu Rwanda zijya muri Tanzania. Mbere SADC yatekerezaga ko urugendo ruva ku mupaka mu Rwanda rujya ahari ikigo bose bazahurizwamo rwaba ari rurerure ariko ngo basanze mu munsi umwe baba bagezeyo.

Gen Maphwanya yashimangiye ko gahunda yo kuvana ingabo mu Burasirazuba bwa RDC izarangirana na Gicurasi 2025.Uyu muyobozi kandi yavuze ko banyuzwe n’uburyo ingabo za SADC zitwaye mu Burasirazuba bwa Congo.

Gusa ku rundi ruhande hari abavuga ko izi ngabo zivanye igisebo ku rugamba kuko zari zimaze hafi amezi ane mu bigo bicungirwa umutekano n’umutwe wa M23 bagombaga kurwanya.

Izi ngabo nyuma yo kuva muri DRC zinyuze mu Rwanda,  zikaba zizabanza kwikusanyiriza muri Tanzania aho zizava zijya mu bihugu zaturutsemo.

Mu mpera za Mutarama uyu mwaka ni bwo ingabo za SADC zagotewe mu mujyi wa Goma, nyuma yo kuwutsindirwamo na M23 yawigaruriye iwirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.