Perezida Ruto yatewe urukweto arimo kugeza ijambo ku  baturage

May 5, 2025 - 09:40
 0

Kuri iki Cyumweru taliki 04 Gicurasi 2025, Perezida wa kenya William Ruto, yatewe urukweto ubwo yagezaga ijambo ku baturage.

Uru rukweto yarutewe  n’umuturage ubwo yari ari kugeza ijambo ku bo mu gace ka Kuria West.

Ibimnyamakuru bitandukanye birimo nka The Eastafrican, bitangaza ko ibi byabaye ubwo Ruto yari mu rugendo asura agace ka Migori mu gikorwa cyari kigamije gufungura bimwe mu bikorwa remezo leta yubakiye abaturage.

Urukweto rwari rugiye kumukubita mu maso, ariko abasha kurwigizayo akoresheje amaboko.

Amakuru avugwa n'uko ngo Polisi ya Kenya yaba yahise ita muri yombi abantu batatu bacyekwaho kuba bakoze icyo gikorwa bakaba barimo gukorwaho iperereza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu, Kipchumba Murkomen, yatangaje ko abo batatu bafashwe mu rwego rwo gukora iperereza ryimbitse ngo hamenyekane niba ari igikorwa gisanzwe cyangwa se cyari mu rwego rwo gushaka guhungabanya umutekano wa perezida nkana.

May 5, 2025 - 09:51

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.